Izayi 29
29
Yeruzalemu yatereranywe, hanyuma ikibukwa#29.1 hanyuma ikibukwa: iyi mirongo 1–8 iravuga icyago cyugarije Yeruzalemu n’umukiro wayo uzatungura benshi. Izayi yaba yaravuze ibyo igihe Senakeribu yiteguraga gutera Yeruzalemu mu mwaka wa 701 (Iz 36–38).
1Yewe Ariyeli, Ariyeli#29.1 Ariyeli: iryo zina rivuga Yeruzalemu rishobora kumvikana ku buryo bwinshi, urugero: «umusozi w’Imana», cyangwa «intare y’Imana».!
Wowe murwa Dawudi yigaruriye!
Murangize umwaka, mufatire undi,
n’iminsi mikuru muyikorere igihe cyayo,
2ariko amaherezo nzahana Ariyeli;
izasigare irangwa n’amarira n’imiborogo.
Kuri jye, izaba imeze nk’urutambiro batwikiraho ibitambo.
3Nk’uko Dawudi yabigize,
nanjye nzashinga ingando impande zawe zose,
nzakuzengurutseho ibikudindiza,
nkurundeho ibyuma bigusenyure.
4Umaze kugwa uzavugira hasi;
nuvuga, ijwi ryawe rijwigire rizamuke mu mukungugu,
rivugire mu butaka rijwigira,
rizamuke ikuzimu boshye iry’umuzimu.
5Abanzi bawe batabarika bazatumuka nk’umukungugu,
abanyagitugu bamere nk’umurama utwawe n’umuyaga.
6Ako kanya, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azahita akurenganura,
amanutse mu muhindagano w’inkuba,
mu mutingito, mu rusaku rukomeye, no mu nkubi y’umuyaga,
mu muhengeri no mu ndimi z’umuriro utwika.
7Ubwo imbaga y’abantu batabarika izaba iteye Ariyeli,
abazaba bakurwanya, abakugose n’abagushikamiye,
bizababere urujijo, nk’inzozi za nijoro.
8Bizabamerera nk’umushonji urota arya,
nyamara akaramukana inzara,
cyangwa uwishwe n’inyota, akarota anywa,
ariko akaramuka ananiwe n’umuhogo wumiranye.
Ni ko bizagendekera n’iyo mbaga y’abantu,
izaba irwanya umusozi wa Siyoni#29.8 umusozi wa Siyoni: izo ngabo zirwanya Yeruzalemu ziribwira ko zigiye kuyigarurira mu gihe gito no kuhabona iminyago itubutse, ariko icyo cyizere kizahita kiyoyoka; zizikubura, zigende amara masa..
Umuryango w’impumyi#29.8 Umuryango w’impumyi: umuhanuzi aragaya umuryango wose kuba utarashoboye kumva icyo Imana iwubwira; bameze nk’impumyi, ntibashobora gusoma igitabo, cyangwa nk’abasinzi batumva na busa icyo babwiwe.
9Nimutangare kandi mwumirwe,
muhinduke impumyi ubudahunyeza,
mube abasinzi, ariko mutasomye kuri divayi,
mudandabirane, ariko mutanyoye ibisindisha,
10kuko Uhoraho yabasutseho umwuka ubasinziriza,
akabahuma amaso, mwe bahanuzi,
agapfuka imitwe yanyu, mwe bashishozi.
11Ibi mweretswe, bibabereye nk’amagambo y’umuzinge ufungishije kashe, bahereje umuntu uzi gusoma bamubwira bati «Soma ibi ngibi», we agasubiza ati «Sinabishobora, kuko umuzinge ufungishije kashe.» 12Noneho bawuhereza utazi gusoma bamubwira bati «Soma ibi ngibi», arasubiza ati «Nta bwo nzi gusoma.»
13Uhoraho aravuga ati
«Uyu muryango unyubahisha ururimi gusa,
bakampesha ikuzo iminwa misa,
ariko umutima wabo ukaba kure yanjye.
Icyubahiro bampa ni icyahimbwe n’abantu,
kimeze nk’isomo bigishijwe.
14Ni cyo gitumye ngiye gukomeza kuwubera urujijo,
ku buryo ubuhanga bw’abahanga babo buzazima,
n’ubwenge bw’abanyabwenge babo bukajijwa.»
Ubugome buzasimburwa n’ubutabera
15Baragowe, abakorera mu bwihisho,
bagakinga Uhoraho imigambi yabo,
bakagambana mu mwijima, bavuga bati
«Ni nde utubona cyangwa se ngo atumenye ?»
16Mbega ngo muracurika ibintu!
Umubumbyi se ushobora kumufata nk’ibumba ?
Noneho se, igikoresho cyabwira uwagikoze kiti
«Nta bwo ari wowe wankoze!»
Ikibindi kikabwira uwakibumbye kiti «Wamaze iki ?»
17Bigenze bityo se, mu gihe gito ishyamba rya Libani
ntiryaba ryahindutse umurima w’imbuto ziribwa,
naho umurima w’imbuto ziribwa ugahinduka ishyamba ?
18Uwo munsi, ibipfamatwi bizumva amagambo y’igitabo,
n’impumyi zizasohoke mu mwijima w’icuraburindi, maze zibone.
19Abaciye bugufi bazarushaho kwishimira Uhoraho,
n’abakene banezerwe kubera Nyirubutagatifu wa Israheli.
20Kuko uwo munsi uzaba ari iherezo ry’abategetsi b’abagome,
abashungerezi bagakozwa isoni,
n’abashaka gukora nabi bose bakarimburwa.
21Bizagendekera bityo abagambanira abandi mu mvugo yabo,
abatega abandi imitego mu manza,
n’aboshya intungane gukora nabi.
Imitima yahabye izahabuka
22Ni cyo gitumye Uhoraho, Imana y’inzu ya Yakobo,
we warokoye Abrahamu, avuze atya:
Umuryango wa Yakobo ntuzongera gukozwa isoni ukundi,
n’uruhanga rwe ntiruzongera kwijima.
23Kuko abana babo, babonye ibyo nakoreye muri bo,
bazatagatifuza izina ryanjye,
batagatifuze Nyirubutagatifu wa Yakobo,
bityo bazatinye Imana ya Israheli.
24Imitima yahabye izahabuka,
n’abatavaga ku izima bemere kwigishwa.
Currently Selected:
Izayi 29: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: