YouVersion Logo
Search Icon

Izayi 13

13
III. IBYAHANURIWE ABANYAMAHANGA#13.1 ABANYAMAHANGA: iyi mitwe 13–23 ikubiyemo ibyahanuriwe amahanga akikije Abayisraheli. Ibyinshi muri byo ni ibyavuzwe na Izayi, ariko hamwe na hamwe, hari n’ibindi byongeweho nyuma ye bitinze.
Ibyerekeye Babiloni#13.1 Ibyerekeye Babiloni: mu by’ukuri, iki gice cya 13,1–22 cyanditswe mu gihe Abayahudi bari bakiba i Babiloni, aho bari barajyanywe bunyago. Haraburirwa uwo mugi wirata kandi w’akataraboneka ko uzahanwa bikomeye; Imana izawuteza Abamedi (13.17) bawigarurire kandi bawusenye.
1Iteka ryaciriwe Babiloni, uko Izayi mwene Amosi yarihawe.
2Nimushinge ikimenyetso ku musozi w’agasi,
murangurure amajwi, mubarembuze,
binjire mu marembo y’abanyacyubahiro.
3Ni jyewe ubwanjye wihamagarije abanyobotse,
nitumiriza ingabo zanjye z’intwari,
zitabira uburakari bwanjye, zigaharanira ishema ryanjye.
4Nimwumve uwo muririmo uri mu misozi,
wagira ngo ni igitero cy’abantu benshi.
Nimutege amatwi urwo rusaku rw’amahanga yakoranye:
Uhoraho, umugaba w’ingabo,
aranyura hagati y’ingabo zigiye ku rugamba.
5Baturutse mu gihugu cya kure, iyo riterwa inkingi,
bitabiriye uburakari bw’Uhoraho,
baje kurimbura igihugu cyose.
6Nimuganye, muboroge, kuko umunsi w’Uhoraho wegereje,
nk’umunsi w’uburimbuke, butewe n’Umugaba w’ingabo.
7Ni cyo gitumye amaboko yose adandabirana,
buri muntu agacika intege.
8Ngaho barakangaranye, bafashwe n’ububabare bw’amoko yose,
bararibwa nk’umugore uramutswe.
Bararebana bakumirwa, bakagira isoni mu maso.
9Nguyu uraje umunsi w’Uhoraho,
umunsi utimirwa, uzanye n’uburakari bw’igikatu,
buje kurimbura igihugu, bukagitsembamo abanyabyaha.
10Inyenyeri zo ku ijuru n’ubwinshi bwazo,
ntizizongera kumurika ukundi,
izuba rizijima rikirasa, ukwezi koye kumurika.
11Nzahana isi kubera ubugome bwayo,
inkozi z’ibibi nzihore ibicumuro byazo.
Nzakuraho ukwikuza kw’abibone,
nzacogoze ubwirasi bw’abategetsi b’abagome.
12Nzagabanya abantu batube nka zahabu igogoye,
babe ingume kurusha zahabu y’i Ofiri.
13Ijuru rizahubangana, isi ihinde umushyitsi,
bitewe n’ubukana bw’Uhoraho, Umugaba w’ingabo,
ku munsi azagaragarizaho uburakari bwe.
14Bityo rero, bazamere nk’isha ikurikiwe n’umuhigi,
cyangwa nk’umukumbi utagira umushumba.
Buri wese azirukanke asanga umuryango we,
ahungire mu gihugu cye.
15Abo bazahura bose babahinguranye n’imyambi,
abo bazafata, babamarire ku nkota.
16Abana babo bazahonyorerwa mu maso yabo,
basahure amazu yabo; bigabize abagore babo ku gahato.
17Ngiye kubateza Abamedi, bo batitaye kuri feza,
na zahabu ntibashishikaze.
18Abasore bazarimbuzwa imiheto,
ntibazababarira impinja zikivuka,
n’ibitambambuga ntibazabigirira impuhwe.
19Babiloni, yari umutako w’abami n’ingoma zabo,
ikaba umurato w’akataraboneka ku Bakalideya,
izarimbuka nk’uko Imana yagenjeje Sodoma na Gomora.
20Ingoma ibihumbi idatuwe ukundi,
izagume ityo, uko ibihe bigenda bisimburana.
Ndetse n’abangara ntibazahashinga ihema ryabo,
n’abashumba ntibazahahagarara.
21Inturo zizahagira indiri yazo, amazu atahwe n’ibihunyira.
Za mbuni zizahagira intaho yazo, n’ibikoko bihabyinire.
22Impyisi zizahumira mu minara yabo,
imbwebwe zimokere mu ngoro z’ibyishimo.
Igihe cyayo kiregereje, iminsi yayo irabaze.

Currently Selected:

Izayi 13: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in