Hozeya 2:19-20
Hozeya 2:19-20 KBNT
Nzavana mu kanwa ke amazina ya za Behali, amazina yazo ntazavugwa ukundi. Uwo munsi nyine, nzamuha kugirana isezerano n’inyamaswa zo mu gasozi, inyoni zo mu kirere n’ibyikurura ku butaka; nzavunagura imiheto n’inkota by’intambara, ubutazongera kuboneka mu gihugu; bityo abaturage bazibereho mu mudendezo.





