YouVersion Logo
Search Icon

Hozeya 14

14
1Samariya igomba guhanwa#14.1 igomba guhanwa: uyu murongo wa 14,1 ni nk’umusozo w’igitabo cya Hozeya; uributsa mu magambo avunaguye ubutumwa bwe bwose.
kuko yigometse ku Mana yayo.
Bazarimburwa n’inkota,
abana babo b’ibitambambuga bazicwe,
abagore babo batwite babakuremo inda.
III. ISRAHELI YISUBIRAHO IKAGIRIRWA IMBABAZI
Israheli izagarukira Uhoraho#14.1 izagarukira Uhoraho: igihano cyo ntigiteze kurorera kuko umuryango wanze kwisubiraho. Cyakora Hozeya ariyumvisha ko nyuma y’igihano, agasigisigi k’umuryango kazisubiraho, bakagarukira Uhoraho babikuye ku mutima. Bityo impuhwe z’Imana zikaba koko intaganzwa.
2Israheli, garukira Uhoraho Imana yawe,
kuko wayobejwe n’ibicumuro byawe.
3Garukira Uhoraho, umubwire uti
«Duhanagureho ibicumuro byose
maze wakire ikiri cyiza.
Aho kugutura ibimasa ho ibitambo,
tuzakwegurira amagambo avuye mu kanwa kacu.
4Ashuru ntizongera kudukiza ukundi,
ntituzongera kugendera ku mafarasi,
cyangwa ngo tubwire igikorwa cy’ibiganza byacu
tuti ’Uri Imana yacu!’
kuko ari wowe impfubyi zikesha kugirirwa impuhwe!»
5— Nzabakiza ubugambanyi bwabo,
mbakunde mbikuye ku mutima,
kandi sinzongera kubarakarira ukundi.
6Israheli nzayimerera nk’ikime,
irabye indabyo nk’iza lisi,
kandi ishore imizi nk’ibiti byo muri Libani.
7Imicwira yayo izasagamba,
ubwiza bwayo bumere nk’ubw’umuzeti,
n’impumuro yayo imere nk’iya Libani.
8Bazagaruka bature mu gicucu cyanjye,
bongere bashibuke nk’ingano,
barabye indabyo nk’umuzabibu,
kandi ube ikirangirire nka divayi yo muri Libani.
9Efurayimu izavuga iti «Ndacyahuriye he n’ibigirwamana!»
Ni koko ndayumva kandi nkayitaho,
meze nk’umuzonobari utohagiye,
ni jyewe ukesha umusaruro.
10Ni nde muhanga ngo yumve ibyo bintu,
cyangwa se umunyabwenge ngo abimenye?
Inzira z’Uhoraho ziraboneye, zikagenderwamo n’intungane,
naho abahemu bakaziteshuka.

Currently Selected:

Hozeya 14: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in