YouVersion Logo
Search Icon

Hozeya 11

11
Uhoraho azahorera urukundo rwe banze kwakira#11.1 banze kwakira: urukundo Imana ifitiye umuryango wayo uyihemukira, Hozeya yari yarugereranyije n’urwo we ubwe akunda umugore we wamutaye (reba imitwe 1–3). Aha ngaha, urwo rukundo rw’Imana ararugereranya n’urwo umubyeyi agirira umwana ukiri muto: amwigisha gutaguza, akamwiyegamiza ku misaya . . . Ni kuki se uwo mwana yanze agahinduka intanyurwa?
1Igihe Israheli yari akiri muto, naramukunze,
kandi nahamagaye umwana wanjye ngo ave mu Misiri.
2Ariko uko nabahamagaraga, ni ko barushagaho kunyitarura;
batura ibitambo za Behali,
maze amashusho yazo bakayosereza imibavu.
3Nyamara Efurayimu, ni jye wamufataga akaboko,
nkamwigisha gutambuka,
ariko ntibigeze bamenya ko ari jye wabitagaho.
4Narabiyegerezaga mbigiranye urukundo,
nkabizirikaho nk’uko abantu babigenza;
mbiyegamiza ku musaya nk’umubyeyi uteruye umwana we,
nca bugufi ndabagaburira.
5Nuko rero, Israheli ntizasubira mu gihugu cya Misiri,
ahubwo izategekwa n’umwami wa Ashuru,
kuko yanze kungarukira!
6Inkota izibasira imigi yayo, isenye inzugi zayo,
ibarimbure bazize imigambi yabo mibi.
Uhoraho ni umunyambabazi
7Umuryango wanjye wihambira ku bucibwe bwawo;
barawuhamagarira kugarukira Umusumbabyose,
nyamara ntihagire n’umwe wibakura!
8Efurayimu, nabasha nte kugutererana,
Israheli, nayigabiza nte?
Nakugira se nka Adama,
cyangwa nkakugenza uko nagenje Seboyimu#11.8 Adama . . . Seboyimu: ni imigi mito yari hafi ya Sodoma na Gomora. Na yo yaje guhitanwa n’umutingito w’isi, nyuma ikongorwa n’umuriro, (reba Intg 14,8 na 19,24–29).?
Mu mutima wanjye nisubiyeho,
impuhwe zanjye zirangurumanamo.
9Sinzakurikiza ubukana bw’uburakari bwanjye,
kandi sinzarimbura ukundi Efurayimu;
kuko ndi Imana simbe umuntu#11.9 simbe umuntu: ni rimwe mu magambo meza yo mu isezerano rya kera! Abantu bageza aho bakarambirwa kubabarira, cyane cyane iyo bibaye itetu. Ni aho Imana itandukaniye n’abantu, kuko ubuntu bwayo n’impuhwe zayo bitagira iherezo.,
nkaba Nyir’ubutagatifu rwagati muri mwe,
sinzongera kugusanga mfite uburakari.
10Bazaza bakurikiye Uhoraho uzaba yivuga nk’intare;
natangira kwivuga abana bazahinda umushyitsi,
baze baturuka mu burengerazuba.
11Bazaturuka mu Misiri bameze nk’uruhuri,
bave no mu gihugu cya Ashuru bameze nk’inuma;
maze nzabatuze mu mazu yabo. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Currently Selected:

Hozeya 11: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in