Ezira 2:68-69
Ezira 2:68-69 KBNT
Bageze i Yeruzalemu, aho Ingoro y’Uhoraho yahoze yubatse, bamwe mu batware b’amazu batanga amaturo ku buntu, kugira ngo Ingoro y’Uhoraho izongere yubakwe mu kibanza cyayo. Bayatanze uko babishoboye, maze mu bubiko bwagenewe icyo gikorwa binjizamo amadarakima ya zahabu ibihumbi mirongo itandatu na kimwe, mini za feza ibihumbi bitanu, batanga n’amakanzu ijana y’abaherezabitambo.



