Iyimukamisiri 17:11-12
Iyimukamisiri 17:11-12 KBNT
Iyo Musa yabaga ateze amaboko, Abayisraheli baraganzaga; naho yaba amanuye amaboko, Abamaleki bakaganza. Hashize igihe, amaboko ya Musa aza kunanirwa. Nuko benda ibuye barimwicazaho; Aroni na Huru bakaramira amaboko ye, umwe ari mu ruhande rumwe, undi mu rundi. Bityo amaboko ye aguma hamwe, kugeza igihe izuba rirenga.





