YouVersion Logo
Search Icon

Iyimukamisiri 10:21-23

Iyimukamisiri 10:21-23 KBNT

Uhoraho abwira Musa, ati «Rambura ukuboko kwawe werekeza ku ijuru, maze mu gihugu cyose cya Misiri hacure umwijima ubuditse, ku buryo umuntu yawukorakora.» Musa arambura ukuboko kwe akwerekeza ku ijuru, maze hacura umwijima ubuditse mu gihugu cyose cya Misiri; umara iminsi itatu. Nta washoboraga kubona uwo bava inda imwe; ntihagira uva aho yari ari, muri iyo minsi itatu! Nyamara ahantu Abayisraheli bari batuye, wasangaga habona.