YouVersion Logo
Search Icon

ESITERA 1

1
Igitabo cya Esitera : inyongera z'ikigereki
Inzozi za Maridoke
1aIngoma ya Hashuweru#1.1 Hashuweru: ni umwe mu bami b’ibihangange b’Abaperisi, (486–465 mb. K). mukuru imaze imyaka ibiri, ku munsi wa mbere wa Nisani, Maridoke mwene Yayiro, wa Shimeyi, wa Kishi, akaba uwo mu muryango wa Benyamini, ararota. 1bYari Umuyahudi, akaba yari atuye umugi wa Suza; yari igikomerezwa, afite umwanya ukomeye mu rukari ibwami. 1cYari yaraje mu banyagano umwami w’i Babiloni Nebukadinetsari yakuye i Yeruzalemu hamwe na Yekoniya, umwami wa Yuda. 1dDore ibyo yarose#1.1 ibyo yarose: izo nzozi ziraca amarenga y’ibigiye kuba, reba 10,3a — k.:
Habanje urwamo n’urusaku, inkuba, umuririmo n’umutingito ku isi yose! 1eNi bwo haje ibiyoka binini bibiri, byombi byiteguye kurwana; biromongana. 1fNgo byomongane, amahanga ahita yitegura intambara ngo arwanye umuryango w’intungane. 1gHaza umunsi w’umwijima n’icuraburindi, w’amagorwa n’amakuba, agahinda n’ihindagurika ku isi. 1hUmuryango w’intungane wose uko wakabaye, ugira ubwoba ubonye ibyo byago, urakangarana, witegura korama maze utakira Imana. 1iIryo takamba ryabo riba nk’agasoko, ribyara uruzi runini, n’amazi y’itanganika. 1jUrumuri n’izuba birarasa, abiyoroshya na bo barakuzwa maze bayongobeza abari mu byubahiro.
1kAho Maridoke akangukiye amaze kubona ibyo yarose n’ibyo Imana yari yiyemeje gukora, abibika mu mutima, kugera ijoro riguye, ashakisha uburyo bwose ngo abisobanukirwe.
Maridoke atahura abagambaniraga umwami
1lNuko Maridoke ajya kuruhukira mu rugo hamwe na Gabata na Tara, abakone babiri barindaga urukari. 1mAho yumviye ibiganiro byabo, amaze no kugerageza gucengera imigambi yabo, amenya ko banamanama kwica umwami Hashuweru, maze abamuregaho. 1nUmwami atunarika abakone bombi baza kubyemera, barabica. 1oUmwami yandikisha ibyabaye mu Gitabo cy’Amateka, na Maridoke abyandika ukwe. 1pUmwami aha Maridoke umwanya ukomeye mu rukari, amuha ibihembo#1.1 amuha ibihembo: ibi biravuguruzanya na 6,3 aho bavuga ngo «nta cyo yahawe». ku mpamvu y’ibyo byose. 1qNyamara Hamani, mwene Hamudati wo mu muryango wa Agagi, wari utonnye cyane ku mwami, ashaka uko yagirira nabi Maridoke n’ubwoko bwe, abaziza ba bakone#1.1 abaziza ba bakone: ibyerekeye Hamani uwo, umwanditsi yongera kubitubwira muri 3,1–2. Birashoboka ko yari ashyigikiye rwihishwa ubugambanyi bw’abo bakone bombi, yizeye ko hari icyo bizamugezaho. babiri b’umwami.

Currently Selected:

ESITERA 1: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in