Abanyefezi 2
2
Mwazukanye na Kristu
1Namwe kandi mwari mwarapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha mwiberagamo kera, 2igihe mwakurikizaga imigenzo y’iyi si, n’Umugenga w’ibyo mu nsi y’ikirere#2.2 Umugenga w’ibyo mu nsi y’ikirere: icyo gihe, abantu benshi bakekaga ko hari roho nyinshi zituye mu kirere, umutware wazo akaba Sekibi., wa mwuka ukorera mu bagomera Imana . . . 3Kandi natwe twese kera twari tumeze nka bo#2.3 natwe twese . . . nka bo: abantu bose, abanyamahanga kimwe n’Abayahudi, bari bameze nk’abapfuye kubera ibyaha byabo, ariko Imana yashubije bose ubugingo muri Kristu (2.5)., dukurikira irari ry’umubiri wacu, dukora gusa ibyo umubiri ushaka n’ibyifuzo byawo bibi; yewe, ku bwacu twari twikururiye uburakari bw’Imana kimwe na bo. 4Ariko Imana ni Nyir’impuhwe zihebuje; kubera urukundo rwinshi yadukunze, 5n’ubwo twari twarapfuye tuzize ibyaha byacu bwose, yadushubije ubugingo hamwe na Kristu: rwose, kuba mwarakijijwe, mubikesha ubuntu bwayo! 6Nuko hamwe na We iratuzura, maze itwicaza mu ijuru turi muri Kristu Yezu#2.6 iratuzura . . . itwicaza . . . muri Yezu Kristu: umuntu wese wemera akaba yaranabatijwe, yunze rwose ubumwe na Kristu. Pawulo rero ntashidikanya kuvuga ko uwo yazukanye na Yezu, akaba yicaye mu ijuru kumwe na We. Ibyo ntibiragaragara, ariko tubifitemo amasezerano, kandi tukigiramo n’imbuto y’ubugingo bw’iteka.. 7Bityo, igiriye ubuntu bwayo yatugaragarije muri Yezu Kristu, yashatse kwerekana mu bihe bizaza ubukungu butagereranywa bw’ineza yayo. 8Koko mwakijijwe ku buntu, mubikesha ukwemera; nta bwo ari ku bwanyu rero, ahubwo ni ku bw’ingabire y’Imana. 9Ntibyatewe n’ibyo mwakoze, kugira ngo hatazagira uwirata. 10Koko rero, Imana ni Yo yaduhanze, kandi twaremewe muri Kristu Yezu, kugira ngo dushishikarire ibikorwa byiza Imana yateguye kuva kera igira ngo bijye bituranga iteka.
Bose bunga ubumwe muri Kristu#2.10 Bose bunga ubumwe muri Kristu: kenshi na kenshi kubera amasezerano bari baragiranye n’Imana, Abayahudi baziranaga n’abanyamahanga bakabasuzugura. Bibagirwaga ko ubutore bwabo bwari ingabire Imana yabahereye ubuntu bakaba bagomba kuyibera abahamya imbere y’abanyamahanga. Urwo rwango Pawulo arugereranya n’urukuta rwabatandukanyaga. Pawulo rero arahamya ko kuva Kristu aje, ibyo byose byahindutse. Yezu yamennye amaraso ye ku musaraba kubera Abayahudi n’abatari bo. Arabasaba kwiyunga ubwabo no kwiyunga n’Imana, kuko bose hamwe baremye umuryango mushya w’Imana.
11Nuko rero, mwebwe b’abanyamahanga, mwebwe abasuzugurwaga n’Abayahudi kubera umubiri wanyu utagenywe warangaga ukutemera kwanyu, naho bo bakiratana iryo genywa ryabo ryakozwe n’abantu, 12nimwibuke uko mwari mumeze kera: icyo gihe mwari mwibereye aho mutagira Umukiza, nta sano mufitanye na Israheli, nta ho muhuriye n’Amasezerano y’Imana, ndetse mutanayizi#2.12 mutanayizi: abanyamahanga basengaga ibigirwamana byinshi, ariko ntibari bazi Imana y’ukuri., kandi nta cyo mwizeye kuri iyi si. 13Naho ubu ngubu, muri Yezu Kristu, mwebwe abari kure y’Imana kera, mwigijwe bugufi yayo mubikesha amaraso ya Kristu. 14Koko rero ni We mahoro yacu; Abayahudi n’abatari bo yabahurije mu muryango umwe, maze aca urwango rwabatandukanyaga, rwari rumeze nk’urukuta ruri hagati yabo. 15Yakuyeho itegeko n’amabwiriza ariherekeza, kimwe n’imigenzo yabyo, kugira ngo bombi, ari Umuyahudi, ari n’utari we, abahindure umuntu umwe mushya#2.15 umuntu umwe mushya: umuntu wese wemera Yezu Kristu akaba yaranabatijwe, yahindutse rwose umuntu mushya. Nta tandukanyirizo riri hagati y’uwahoze yitwa Umuyahudi cyangwa se utari we, kuko noneho bose baremye umubiri umwe na Kristu (reba 1,23; 2,16 na 4,12). Basangiye Roho Mutagatifu umwe, kandi bashobora guhinguka imbere y’Imana nk’abana imbere ya se (2.18), kuko bose binjijwe mu muryango w’Imana (2.19), babikesheje amaraso Kristu yabameneye ku musaraba (2.16). Reba na 4,22–24. muri We, bityo agarure amahoro, 16maze bombi abagire umubiri umwe, abagorore n’Imana abigirishije umusaraba we, awutsembeshe inzangano zose. 17Yazanywe no kubamamazamo inkuru nziza y’amahoro, mwebwe mwari kure, kimwe n’abari hafi. 18Ubu rero twese, uko twari amoko abiri, tumukesha guhinguka imbere y’Imana Data, tubumbwe na Roho umwe. 19Nuko rero ntimukiri abanyamahanga n’abasuhuke; ahubwo musangiye ubwenegihugu n’abatagatifujwe, mubarirwa mu muryango w’Imana.
20Muri inzu#2.20 muri inzu: Pawulo yigeze kugereranya Kiliziya n’umubiri (1.23; 4,12), none ubu ayigereranyije n’inzu cyangwa n’ingoro Imana yubakira ikuzo ryayo bwite. Yashinzwe mbere na mbere kuri Kristu, hanyuma ku Ntumwa cumi n’ebyiri no ku bakristu ba mbere, ari bo Pawulo yita abahanuzi. yubatswe mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi, maze Yezu Kristu ubwe akaba ibuye riyishyigikira. 21Ibimwubatseho byose bizamuka bisobekeranye neza, bigahinduka ingoro ntagatifu ibereye Nyagasani. 22Namwe kandi ni We mukesha gusobekwa kuri iyo nzu imwubatseho, kugira ngo muhinduke ingoro y’Imana ku bwa Roho Mutagatifu.
Currently Selected:
Abanyefezi 2: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: