YouVersion Logo
Search Icon

Umubwiriza 10

10
Izindi nama zinyuranye
1Isazi zapfuye zinutsa amavuta y’umubavu; kandi ubusazi, n’iyo ari buke, butesha ubuhanga agaciro. 2Umutima w’umunyabuhanga umuyobora inzira igororotse, naho uw’umupfayongo ukamuyobagiza. 3Iyo umusazi agenda mu nzira, abura ubwenge akereka bose ko yasaze.
4Umwami nakurakarira, ntugahindagane, kuko ubwitonzi buzakurinda kugwa mu byaha. 5Hari ikintu kibi nabonye ku isi, gisa n’aho umwami yibeshya : 6kubona umusazi ahabwa imirimo ihanitse, naho abashoboye bagasubizwa inyuma ! 7Nabonye abagaragu bari hejuru y’amafarasi, naho abatware bagendesha amaguru nk’abacakara.
8Ucukura umwobo, azawugwamo, kandi usenya urukuta, inzoka izamuruma#10.8 inzoka izamuruma: nujya gusenya urukuta, jya ukenga kuko ushobora kuribwa n’inzoka yaba yihishe hagati y’amabuye atubatse neza. Uyu mugani rero urashaka kutwumvisha ko ndetse n’umurimo w’ingirakamaro ushobora kugira ingaruka mbi.. 9Ucukura amabuye, azamukomeretsa, naho uwasa inkwi yikururire icyago. 10Iyo ishoka igimbye ntibayityaze, kuyitemesha bizasaba imbaraga; ariko ubuhanga bwo buhorana akamaro. 11Kumenya kuzinga inzoka byaba bimaze iki, niba umugombozi ari we ibanje kuruma ?
12Amagambo avuye mu munwa w’umunyabuhanga atera ubwuzu, naho akanwa k’umupfayongo karamuroha. 13Iyo ateruye kuvuga ararogombwa, akarangiza avuga amateshwa. 14Umusazi aravuga ntahora. Nyamara nta we umenya akazaza ejo; ni nde se washobora kumuhishurira ibizaba nyuma y’urupfu rwe ? 15Umupfayongo avunikira ubusa, kubona atazi n’inzira imujyana mu mugi.
16Uragowe, wowe gihugu gifite umwami ukiri umwana, n’abatware bazindukira ku mbehe#10.16 bazindukira ku mbehe: gereranya na Izayi 3,4; Imig 31,4—7.! 17Urahirwa, wowe gihugu gifite umwami w’imfura, n’abatware barira igihe, atari ukugira ngo basinde, ahubwo bashaka kunguka imbaraga.
18Umunebwe agwirwa n’igisenge cy’inzu ye, naho umunyabute ikamuvira.
19Mu birori, abakomeye barira kwinezeza, na divayi ikabahimbariza ubuzima; maze amafaranga akabakemurira ibibazo byose. 20Ntuzigere uvuma umwami, haba no mu bitekerezo; nuba unaryamye mu nzu yawe ntuzavume umukire, kuko n’akanyoni ko mu kirere kagutwara ijambo, rigatangira kuguruka nta mababa.

Currently Selected:

Umubwiriza 10: KBNT

Highlight

Copy

Compare

Share

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in