Amosi 8
8
Ibonekerwa rya kane: igitebo cyuzuye imbuto
1Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: yanyeretse igitebo cyuzuye imbuto zeze impeshyi igiye kurangira. 2Nuko arambwira ati «Amosi, urabona iki?» Ndamusubiza nti «Ndabona igitebo kirimo imbuto zeze impeshyi igiye kurangira.» Uhoraho arambwira ati «Israheli, umuryango wanjye, ugeze ku ndunduro yawo, sinzongera kugaruka ari wo unzanye. 3Uwo munsi mu ngoro#8.3 mu ngoro: iyo ngoro ishobora kuba ari iy’umwami yari i Samariya, cyangwa se iy’Uhoraho y’i Beteli; uko biri kose, umuhanuzi arashaka kuvuga ko ku munsi w’igihano bose bazarira, bakaganya. bazaririmba indirimbo z’amaganya, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, intumbi zizaba nyinshi, aho bazazijugunya, bose bazumirwa.»
Abacuruzi n’abasahuzi
4Nimwumve ibi ngibi, mwebwe murenganya abakene,
mugira ngo mutsembe ab’intamenyekana bo mu gihugu,
5muvuga ngo «Mbese imboneka z’ukwezi zizarangira ryari,
kugira ngo dushobore kugurisha ingano,
na sabato izashira ryari,
ngo dushobore gufungura imifuka y’ingano twahunitse,
tugabanye igipimo twunguriramo n’igiciro,
tubeshyeshye iminzani y’ubuhendanyi,
6abatindi tubagure amafeza,
n’abakene ku giciro cy’amasandari abiri?
Yemwe tuzagurisha ingano zacu, tugeze no ku nkumbi!»
7Uhoraho abirahije ikuzo rya Yakobo, ati
«Sinzibagirwa na kimwe mu bikorwa byabo.»
8Ibyo se ntibigiye gutuma isi ihinda umushyitsi,
n’abaturage bayo bose bakirabura?
Izuzura rwose nk’Uruzi#8.8 nk’uruzi: aha ngaha, ahari umuhanuzi Amosi yaba ashaka kuvuga Nili, rwa ruzi runini rwo mu Misiri. Nk’uko haba igihe urwo ruzi rwuzura rugasendera, ubundi amazi akagabanuka, ni na ko iyo haje umutingito w’isi, wagira ngo ubutaka bureguka nyuma bukongera bukika.,
isese hanyuma yike nka rwa ruzi rwo mu Misiri.
Umunsi w’Uhoraho ni umunsi w’akababaro
9Kuri uwo munsi#8.9 uwo munsi: ni umunsi w’Uhoraho; reba 2,16 (n’igisob).— uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze—
nzategeka izuba kurenga ku manywa y’ihangu,
kandi ntume ku isi hacura umwijima izuba riva.
10Ingendo zanyu zigamije kunsenga nzazihinduramo iminsi y’ibyago,
indirimbo zanyu zose nzihindure iz’amaganya.
Abantu bose nzabakenyeza amagunira, imitwe yabo iharangurwe.
Nzabatera akababaro k’urupfu,
nk’ak’upfushije umwana we w’umuhungu w’ikinege,
n’ibizakurikiraho bizasa n’iby’umunsi w’amaganya.
11Ngiyi iminsi iraje — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze—
ari yo nzateza ho inzara mu gihugu.
Ntizaba inzara yo gusonzera umugati, cyangwa inyota y’amazi,
ahubwo izaba inzara yo gusonzera kumva Ijambo ry’Uhoraho.
12Abantu bazajarajara, bave ku nyanja bajye ku yindi,
bazerere kuva mu majyaruguru kugera mu burasirazuba,
bashakashaka Ijambo ry’Uhoraho, ariko ntibazaribona.
13Uwo munsi, abakobwa b’amasugi beza n’abasore bazicwa n’inyota,
14abarahiza icyaha#8.14 icyaha cya Samariya: icyaha gikomeye cy’Abanyasamariya, ni uko basengeraga Uhoraho mu mashusho y’inyana ya zahabu, ari na yo Yerobowamu, umwami wabo wa mbere yari yarashyize i Beteli n’i Dani (reba 1 Bami 12,29; Hoz 8,5–6). Uretse n’ibyo, umuhanuzi yaba ashaka kuvuga bya bigirwamana byose basengaga mu gihugu, uhereye i Dani kugeza i Berisheba. cya Samariya bavuga bati
«Harakabaho Imana yawe, Dani!
Harakabaho Ububasha buri i Berisheba!»
bazagwa kandi ntibazongera kubyuka.
Currently Selected:
Amosi 8: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: