Icya kabiri cya Samweli 2
2
Dawudi yimikirwa i Heburoni ngo abe umwami wa Yuda
1Nyuma y’ibyo, Dawudi abaza Uhoraho, ati «Mbese nzamuke njye muri umwe mu migi ya Yuda?» Uhoraho aramusubiza ati «Zamuka.» Dawudi ati «Njye ahagana he?» Uhoraho aramusubiza ati «Jya i Heburoni#2.1 Heburoni: uwo mugi ni wo wari ukomeye mu yindi yose yo mu munani wa Yuda. Dawudi yamaze kuhatura, barahamwimikira aba umwami, ariko w’inzu ya Yuda gusa..» 2Dawudi arazamuka n’abagore be bombi, Ahinowamu w’i Yizireyeli na Abigayila muka Nabali w’i Karumeli. 3Dawudi azamukana kandi n’abari kumwe na we, buri muntu n’umuryango we, nuko batura i Heburoni no mu midugudu yayo. 4Bukeye, abantu bo muri Yuda baraza, bahasigira Dawudi amavuta, kugira ngo abe umwami w’inzu ya Yuda.
Baza kubwira Dawudi, bati «Abantu b’i Yabeshi ya Gilihadi ni bo bahambye Sawuli.» 5Nuko Dawudi yohereza intumwa kuri abo bantu b’i Yabeshi ya Gilihadi maze arababwira ati «Uhoraho abahe umugisha, mwebwe mwese abakoreye Sawuli umutegetsi wanyu icyo gikorwa cy’ubudahemuka, maze mukamuhamba. 6None rero, Uhoraho abagirire impuhwe n’umurava. Nanjye kandi, nzabagirira ubuntu nk’ubwo, kubera ko mwagenjeje mutyo. 7Ikindi kandi, nimukomere kandi mube abantu b’intwari. Yego na none, umutegetsi wanyu Sawuli yarapfuye, ariko kandi munamenye ko inzu ya Yuda yansize amavuta, kugira ngo nyibere umwami.»
Ishibosheti aba umwami wa Israheli
8Abuneri mwene Neri, umugaba w’ingabo za Sawuli, yari yarajyanye na Ishibosheti mwene Sawuli, amugeza i Mahanayimu#2.8 Mahanayimu: ni umugi muto wari mu burasirazuba bwa Yorudani, ariko aho hantu ntihazwi neza. N’ubwo bavuga ko Ishibosheti yari yimitswe akaba umwami wa Israheli yose, yaje guhungira hakurya ya Yorudani, agira ngo ahikinge Abafilisiti bari barigaruriye igihugu.. 9Nuko aramwimika ngo abe umwami wa Gilihadi, Asheri na Yizireyeli, kimwe na Efurayimu, Benyamini na Israheli yose. 10Ishibosheti mwene Sawuli yari afite imyaka mirongo ine, ubwo yabaga umwami wa Israheli kandi amara imyaka ibiri ku ngoma. Ariko inzu ya Yuda yo ikayoboka Dawudi. 11Dawudi yamaze imyaka irindwi n’amezi atandatu i Heburoni, ari umwami wa Yuda.
Intambara ya Yuda na Israheli i Gibewoni
12Abuneri mwene Neri n’abagaragu ba Ishibosheti mwene Sawuli, bava i Mahanayimu berekeza i Gibewoni. 13Yowabu mwene Seruya n’abagaragu ba Dawudi, na bo barasohoka. Nuko bahurira ku kidendezi cy’i Gibewoni, baca ingando bamwe hakurya abandi hakuno y’icyo kidendezi.
14Abuneri abwira Yowabu#2.14 Abuneri abwira Yowabu: abo bagaba b’ingabo bombi bari baciye ingando ahateganye; Abuneri ahagarariye umuryango wa Sawuli, naho Yowabu ahagarariye uwa Dawudi. Abo bagabo bombi kandi baravugwa cyane mu nkuru zigiye gukurikiraho., ati «Ndagusabye ngo abasore bahaguruke, maze barwanire imbere yacu!» Yowabu aramusubiza ati «Ngaho nibahaguruke!» 15Barahaguruka maze barababarura: cumi na babiri bo kwa Benyamini na Ishibosheti mwene Sawuli, na cumi na babiri bo mu bagaragu ba Dawudi.
16Buri muntu asumirana n’uwo bashyamiranye, amusogota inkota mu mbavu, nuko bose bacurangukira icyarimwe. Kubera iyo mpamvu aho hantu bahise «Umurima w’imbavu»; ukaba uri i Gibewoni.
17Uwo munsi intambara irakara cyane, maze Abuneri n’Abayisraheli batsindwa n’abagaragu ba Dawudi. 18Aho kandi hakaba abahungu batatu ba Seruya, ari bo Yowabu, Abishayi na Asaheli. Uwo Asaheli akagira akarenge kabuhiriye, boshye ingeragere yo mu gasozi. 19Nuko Asaheli akurikirana Abuneri, ubudakebuka iburyo cyangwa ibumoso. 20Abuneri arahindukira aramubaza ati «Asaheli, mbese ni wowe?» Undi aramusubiza ati «Ni jyewe.» 21Abuneri aramubwira ati «Gana iburyo cyangwa ibumoso, ufate umwe mu basore banjye, maze ibyo umucuje ubitware.» Ariko we yanga kumuvirira. 22Abuneri yongera kubwira Asaheli, ati «Sigaho, rekera aho kunkurikirana! Cyangwa se ngombe kugutsinda aha ngaha? Ariko se ubwo nazarebana nte#2.22 nazarebana nte: Abuneri ntiyashatse kwica Asaheli, kubera gutinya ko Yowabu, mukuru w’uwo musore, yazamuhora. Reba 2 Sam 3,27. na mukuru wawe Yowabu?» 23Ariko Asaheli yanga kwigirayo, Abuneri ni ko kumutikura umuhunda w’icumu rye mu nda uhinguka inyuma, agwa aho ngaho maze arapfa. Nuko abageze aho Asaheli yaguye, bose bagahagarara.
24Yowabu na Abishayi bakurikira Abuneri, izuba rirenga bageze ku musozi wa Ama, uri mu burasirazuba bwa Giya, ku nzira igana mu butayu bw’i Gibewoni. 25Ababenyamini barakorana bakikije Abuneri, biremamo itsinda rimwe, maze bahagarara mu mpinga y’umusozi, 26Abuneri ahamagara Yowabu aramubaza ati «Mbese inkota izakomeza ubudatuza kubaga abantu? Ntuzi se ko amaherezo ibyo bizarangira mu mubabaro? Uzabwira ryari abantu bawe kureka gukurikirana abavandimwe babo?» 27Yowabu aramusubiza ati «Ndahiye Imana ko iyo utajya kuba ubivuze, abantu batari kurorera gukurikirana abavandimwe babo, kugeza ko bucya.» 28Nuko Yowabu avuza ihembe; abantu bose barahagarara, barekera aho gukurikirana Israheli, kandi ntibongera kurwana ukundi.
29Abuneri n’ingabo ze bagenda ijoro ryose, banyura muri Araba#2.29 muri Araba: ni cya kibaya gifukuye cyane kandi kidahingwa, gitembamo umugezi wa Yorudani., bambuka Yorudani, berekeza i Betironi maze bagera i Mahanayimu. 30Ubwo Yowabu areka gukurikira Abuneri, akoranyiriza hamwe imbaga yose. Ahamagaye, mu bagaragu ba Dawudi haburamo abantu cumi n’icyenda na Asaheli. 31Abagaragu ba Dawudi bo bari bishe abantu magana atatu na mirongo itandatu mu Babenyamini no mu ngabo za Abuneri. 32Nuko baterura Asaheli, bamuhamba mu mva ya se i Betelehemu. Yowabu n’ingabo ze bagenda ijoro ryose, bucya bageze i Heburoni.
Currently Selected:
Icya kabiri cya Samweli 2: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: