YouVersion Logo
Search Icon

Abanyakorinti, iya 2 2

2
1Niyemeje rero kutagaruka iwanyu, mu gihe tukibabaye. 2Niba se koko ari jye ubababaza, ni nde wundi wangarurira ibyishimo, usibye nyine uwo nababaje? 3Ubwo mperutse kubandikira#2.3 mperutse kubandikira: ibaruwa Pawulo avuga hano nta bwo ari ya yindi twita «iya mbere yandikiye Abanyakorinti», ahubwo ni indi yarimo amagambo akaze; n’ubwo Pawulo yari azi ko iyo baruwa izabashavuza, ntiyashidikanyije kuyandika agira ngo ibatere kwisubiraho (reba na 2,9; 7,8—9.12). Iyo baruwa ikaze abakristu ntibakomeje kuyishyingura, none ubu yarazimiye. nashakaga gukiranura ibintu, ngo hato ninza iwanyu ntababazwa n’abagombaga kuntera ibyishimo; sinshidikanya rwose ko igihe nishimye, namwe muba mwishimye. 4Simbabeshya, nabandikiye mfite ishavu ryinshi n’umutima wuzuye agahinda, ndetse amarira yisuka, atari ukugira ngo mbababaze, ahubwo ngo mumenye ukuntu mbakunda.
Pawulo ababarira uwamuteye agahinda
5Niba hari uwahemutse#2.5 Niba hari uwahemutse: dukeka ko ari umukristu wasuzuguye Pawulo cyangwa umusimbura we ku buryo bukabije. Pawulo ariko yiyemeje kumubabarira (2.10), gusa abanje kumenyesha ikoraniro uko ibintu biteye., si jye jyenyine yababaje, ndetse mubirebye neza nanone tudakabije, namwe mwese yarabababaje. 6Birahagije kuba uwo muntu yaratonganyirijwe mu ikoraniro; 7ni na yo mpamvu, aho bigeze, mukwiye kumubabarira, mukamuhumuriza, ngo hato adashengurwa n’agahinda gakabije, akiheba.
8Ndabibasabye rero, nimukomeze kumugaragariza urukundo. 9Icyatumye kandi mbandikira, ni uko nashakaga kubagerageza ngo ndebe ukuntu mukurikiza amabwiriza yanjye. 10Iyo mugize uwo mubabarira, nanjye mba mubabariye! Kandi jye mubabariye, mu rugero yaba abikwiye, ni mwe mba mbigiriye, mu maso ya Kristu, 11ngo tudaha Sekibi urwaho; imigambi yayo ntituyiyobewe.
Ihagarikamutima n’ihumurizwa rya Pawulo
12Ubwo ngeze i Torowadi nje kuhamamaza Inkuru Nziza ya Kristu, n’ubwo Nyagasani yari yahankinguriye amarembo#2.12 amarembo: Pawulo arashaka kwivugira ko inyigisho ye bayakiriye neza cyane., 13nakomeje guhagarika umutima, kuko ntahasanze umuvandimwe wanjye Tito#2.13 Tito: ni undi mufasha w’indahemuka wa Pawulo, ni we yari yarohereje i Korinti ngo akemure ibibazo byari byahavutse; abikorana ubushobozi n’umurava mwinshi (reba Ijambo ry’ibanze, na 2 Kor 7,5–7).; mpita mbasezeraho, njya muri Masedoniya. 14Ariko Imana ishimwe, Yo ihora iduha gutsinda muri Kristu, ikanatuma twogeza ubwamamare bwe, nk’impumuro nziza isakara hose. 15Kandi koko imbere y’Imana, turi impumuro nziza ya Kristu rwagati mu barokorwa no mu bacibwa. 16Kuri bamwe tubanukira urupfu bikazabageza ku rupfu; ku bandi turi impumuro y’ubuzima bikazabageza ku bugingo. Ni nde muntu rero waba ukwiye guhabwa ubutumwa nk’ubwo?
17Koko rero ntitumeze nk’abandi benshi bagenda barisha Ijambo ry’Imana; ahubwo, ku bwa Yo n’imbere yayo, turivugana ubutaryarya, muri Kristu.

Currently Selected:

Abanyakorinti, iya 2 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy