YouVersion Logo
Search Icon

Abanyakorinti, iya 2 1

1
Indamutso
1Jyewe Pawulo, intumwa ya Kristu Yezu, uko Imana yabishatse, n’umuvandimwe wacu Timote#1.1 Timote: umufasha w’inkoramutima wa Pawulo, ni na we bari kumwe mu ishinga rya Kiliziya y’i Korinti (Intu 18,5). Nyuma y’aho bahaviriye, Pawulo yongeye kuhamwohereza ngo akemure ibibazo byari bihugarije (1 Kor 4,17)., kuri Kiliziya iri i Korinti, no ku batagatifujwe bose muri Akaya#1.1 Akaya: ni akarere k’Ubugereki karimo Korinti.: 2tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana, Umubyeyi wacu no kuri Nyagasani Yezu Kristu.
Gusangira imibabaro n’uguhozwa
3Haragasingizwa Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Umubyeyi w’impuhwe zose kandi utanga ihumure ryuzuye. 4Ni yo iduhumuriza mu magorwa yacu yose ikaduha natwe guhumuriza abashavuye bose, tubagezaho ihumure twiherewe n’Imana. 5Nk’uko twahawe gusangira na Kristu imibabaro ye yose, ni na ko yadusenderejeho ihumure rishyitse muri We. 6Mbese amagorwa turimo, si yo ababyarira guhumurizwa no kurokoka? Kandi se iyo duhumurijwe, si byo bibabyarira kwihanganira imibabaro dusangiye, maze mukagira ituze? 7Turabizeye bihagije: kuba dusangiye imibabaro, bizatuma dusangira n’ihumurizwa. 8Koko, bavandimwe, ntitwabahisha akaga#1.8 akaga twagiriye: ni ibizazane yagize by’abamutambamiye, cyangwa se uburoko yagiyemo muri Efezi. twagiriye muri Aziya; twakutse umutima birenze imivugire, tugeza n’aho twiheba nk’abagiye gupfa.
9Koko twari tumeze nk’abaciriwe urwo gupfa, ku buryo amizero yari yadushizemo, dusigaye twiringiye Imana gusa, Yo izura abapfuye. 10Ni Yo koko yatwaruye mu nzara z’urupfu, kandi izahora irutwaruramo. Twizeye rwose ko nta na rimwe izigera idutererana. 11N’amasengesho yanyu azabidufashamo, bityo umukiro wacu tuzawukeshe gusabirwa na benshi, maze twese hamwe tuzafatanye gushimira Imana ubwo buntu izatugirira.
Impamvu Pawulo yasubitse urugendo rwe
12Dore ishema ryacu aho rishingiye: ni uko umutimanama wacu utwizeza ko twabayeho kuri iyi si, cyane cyane muri mwe, mu bwiyoroshye no mu butaryarya biva ku Mana, tudakurikije ubwenge bw’abantu, ahubwo tuyobowe n’ineza y’Imana. 13Ntimukeke kandi ko mu mabaruwa yacu, tubandikira ibiciye ukubiri#1.13 tubandikira ibiciye ukubiri: bamwe mu barwanyaga Pawulo bamuregaga ko amabaruwa ye adasobanutse, ubundi ngo ibyo yigisha mu nyandiko nta ho bihuriye n’ibyo avuga. Nuko Pawulo we agahakana rwose ko atari indyarya, ati «n’ubundi ibyo byakumvwa neza n’abifitiye umutima ugororotse.» n’ibyo musoma kandi muhita mwumva; nizeye ko noneho muzatwumva neza, 14kuko kugeza ubu mwatwumvise amahushuka. Muzasanga ku munsi wa Nyagasani mutwishimira, nk’uko natwe tuzabishimira.
15Nari nizeye kubanza kunyura iwanyu, ngo mwongere mwishime; 16noneho ngahaguruka iwanyu njya muri Masedoniya, ndetse nkongera kugaruka iwanyu, ngo muntegurire urugendo rwanjye rwo muri Yudeya. 17Mbese uwo mugambi nawufashe nsa n’ukina#1.17 nsa n’ukina? abamurwanyaga bamuteraga hejuru bitwaza ngo ahindura ingendo ze buri mwanya (reba 1 Kor 16,5–6). Ngo yaba ababwiye, ati «noneho ndemeye nje iwanyu», mu kanya gato ati «ndabyanze sinkije», ugasanga ameze nk’umwana ubakinisha. Ariko we abasubiza ko yasubitse iby’urugendo rwe iwabo kuko bari mu kababaro (1.23—2.1).? Cyangwa se imigambi yanjye irasa n’idafashe, nk’umuntu wemeye atemeye? 18Imana irandeba: ibyo nababwiye sinari ngambiriye guhita mbihindagura. 19Koko rero, Umwana w’Imana, Kristu Yezu, twamamaje iwanyu, jyewe, Silivani#1.19 Silivani: ni we bita Silasi mu Byakozwe n’Intumwa (18.5). Yari umuherekeza wa Pawulo kuva mu rugendo rwe rwa kabiri (Intu 15,40). na Timote, si uko ateye. Ntiyabaye icyarimwe «yego» na «oya», yabaye «yego» gusa! 20Ku buryo amasezerano yose y’Imana yabaye muri we «yego», natwe tugakurizaho gukuza Imana, tuvuga tuti «Amen». 21Ni Yo ubwayo idukomeza muri Kristu, ikadutorera kuba abayo, 22idushyiramo ikimenyetso cyayo, ikaduha no gutunga Roho wayo mu mitima yacu kugira ngo atubere ingwate y’ibyiza yatugeneye. 23Imana imbeshaho ni Yo ntanzeho umugabo: nirinze kugaruka iwanyu i Korinti ngo ntabatera ibibazo. 24Nta bwo dushaka kubagora mu byerekeye ukwemera, kuko ukwemera kwanyu kutajegajega, ahubwo turabafasha ngo muhimbarwe.

Currently Selected:

Abanyakorinti, iya 2 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy