Icya kabiri cy'Amateka 21
21
1Yozafati aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa hamwe n’abasekuruza be mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Yoramu amuzungura ku ngoma.
Ingoma ya Yoramu (848–841)
(2 Bami 8.16–24)
2Yoramu yari afite abavandimwe batandatu bene Yozafati, ari bo Azariya, Yehiyeli, Zekariyahu, Azariyahu, Mikayeli na Shefatiyahu. Abo bose bari bene Yozafati, umwami wa Israheli. 3Se yari yarabahaye feza na zahabu nyinshi, n’ibintu byinshi by’agaciro, ndetse abaha n’imigi ikomeye muri Yuda, ariko ubwami abuha Yoramu kuko yari imfura ye. 4Yoramu amaze guhabwa ubwami bwa se no gukomera ku ngoma, yahise yicisha inkota abavandimwe be bose, ndetse na bamwe mu batware b’Abayisraheli.
5Yoramu yimitswe amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse, kandi amara imyaka munani ari ku ngoma i Yeruzalemu. 6Yakurikije ingeso mbi z’abami ba Israheli, nk’uko abo mu nzu ya Akabu babigenje, kuko yari yarashatse umukobwa wa Akabu. 7Nyamara Uhoraho ntiyashaka kurimbura inzu ya Dawudi kubera isezerano yagiranye na Dawudi, kuko yamusezeranyije kutavana abazamukomokaho ku ntebe y’ubwami i Yeruzalemu. 8Ku gihe cye, Edomu igomera Yuda, yiyimikira uwayo mwami. 9Yoramu ajyayo ari kumwe n’abatware be n’amagare ye yose. Abyutse mu gicuku atsinda Abanyedomu bari bamugose, we n’abatware be b’amagare. 10Nyamara Abanyedomu bakomeje kugomera Abayuda kugeza n’ubu. Icyo gihe kandi ni bwo na Libuna yamugomeye, kuko yari yarataye Uhoraho, Imana y’abasekuruza be. 11Ndetse yubaka n’amasengero y’ahirengeye mu migi ya Yuda, akururira abaturage b’i Yeruzalemu ubusambanyi kandi agusha Abayuda mu ngeso mbi.
12Umuhanuzi Eliya amwandikira#21.12 umuhanuzi Eliya amwandikira: Eliya, wa muhanuzi ufite umwanya ukomeye cyane mu ruhererekane rw’Abayisraheli ndetse no mu bitabo byombi by’Abami, muri iki cy’Amateka aravugwamo incuro imwe gusa. Iyo baruwa kandi yandikiye umwami Yoramu nta cyo bayitubwiraho muri ibyo bitabo by’Abami., agira ati «Uhoraho, Imana ya so Dawudi aravuze ngo: Kubera ko utagendeye mu nzira za so Yozafati n’iza Asa, umwami wa Yuda, 13ahubwo ukaba waragendeye mu nzira z’abami ba Israheli kandi ukaba warakururiye Abayuda n’abatware b’i Yeruzalemu ubusambanyi, nk’uko ab’inzu ya Akabu babigenje, ndetse ukaba warishe abavandimwe bawe bo mu nzu ya so, n’ubwo bakurushaga umutima, 14dore Uhoraho agiye guteza ibyago mu bantu bawe, mu bana bawe no mu bagore bawe, maze akunyage n’ibintu byawe byose. 15Kandi nawe ubwawe uzafatwa n’indwara zikomeye, uzarwara mu mara urusheho kumererwa nabi kugeza ubwo uzazana amagara.»
16Nuko Uhoraho ahagurutsa Abafilisiti n’Abarabu baturanye n’Abakushi kugira ngo batere Yoramu. 17Batera Yuda barahinjira, maze banyaga ibintu byose byo mu ngoro y’umwami, ndetse n’abahungu be n’abagore be, ntiyagira umuhungu asigarana uretse Okoziya w’umuhererezi. 18Nyuma y’ibyo byose, Uhoraho amuteza indwara itavurwa yo mu mara. 19Hashira iminsi maze bigeze mu mpera z’umwaka wa kabiri azana amagara, bituma apfa yibutse amagara. Abantu be ntibamucanira umuriro#21.19 ntibamucanira umuriro: ubusanzwe uwo muriro bawucaniraga kuwoserezaho imibavu, bakagaragaza batyo ko bari mu cyunamo; reba 2 Matek 16,14 (n’igisob.). Naho Yoramu we, nta n’umwe wigeze ashidikanya ko iyo ndwara yarinze kumuhitana, ari igihano cy’ubugome yari afite n’ubugomeramana bwe. nk’uko bawucaniraga abasekuruza be.
20Yoramu yimye ingoma amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse kandi amara imyaka munani ku ngoma i Yeruzalemu. Aratanga ntibamuririra, maze umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi, ariko atari mu mva z’abami.
Currently Selected:
Icya kabiri cy'Amateka 21: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: