YouVersion Logo
Search Icon

Icya kabiri cy'Amateka 19

19
1Yozafati, umwami wa Yuda, asubira iwe amahoro i Yeruzalemu. 2Yehu mwene Hanani#19.2 Yehu mwene Hanani: uwo muhanuzi, igitabo cy’Abami nta cyo kimutubwiraho, nyamara aha mu cy’Amateka, umwanditsi aradusubiriramo ibyo yahanuye kuko na we ubwe abyemera: ni koko, Yozafati yarahemutse igihe yifatanyije na wa mugomeramana Akabu, ariko uburakari Uhoraho amufitiye ntibuzatinda, kubera ibyiza byinshi yakoze mbere. umushishozi aramusanganira, maze abaza umwami Yozafati ati «Mbese byari ngombwa gufasha umugome ukaba wakunda abanzi b’Uhoraho? Ngicyo igitumye Uhoraho akurakarira. 3Nyamara ariko mu byo wakoze harimo bimwe byiza, kuko watwitse inkingi za Ashera zikava mu gihugu kandi ukihatira cyane gushakashaka Uhoraho.»
Yozafati ashyiraho abacamanza mu gihugu
4Yozafati amara iminsi i Yeruzalemu. Hanyuma yongera kuzenguruka muri rubanda uhereye i Berisheba kugera ku musozi wa Efurayimu, maze imbaga yose ayigarurira Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo. 5Ashyiraho n’abacamanza mu gihugu, mu migi yose ikomeye ya Yuda, mbese muri buri mugi. 6Abwira abo bacamanza, ati «Muritondere umurimo wanyu, kuko atari abantu bawubashinze, ahubwo ni Uhoraho ubwe, kandi azaba ari kumwe namwe igihe cyose muzaba muca imanza. 7None rero nimuhorane igitinyiro cy’Uhoraho! Muramenye ibyo mukora, kuko Uhoraho Imana yacu ari indahemuka, intabera kandi ntashukishwa amaturo!»
8I Yeruzalemu na ho Yozafati ahashyira bamwe mu balevi, mu baherezabitambo no mu batware b’amazu ya Israheli, kugira ngo bahacire imanza mu izina ry’Uhoraho kandi barenganure abaturage b’i Yeruzalemu. 9Nuko abaha amategeko, agira ati «Dore uko muzakora umurimo wanyu mubifitemo igitinyiro cy’Uhoraho n’umutima uzira ubuhemu n’uburyarya: 10buri gihe abavandimwe banyu batuye mu migi yabo bazabasanga, baregana ubwicanyi cyangwa bafite impaka izo ari zo zose mu byerekeye amategeko, amabwiriza, amateka cyangwa umuco, muzabanze mubaburire kugira ngo batazacumura kuri Uhoraho maze na we akabarakarira, mwebwe n’abavandimwe banyu. Nimugenza mutyo, ntimuzacumura.
11Dore kandi, umuherezabitambo mukuru Amariyahu azabayobore mu manza zose zerekeye Uhoraho, naho Zebadiyahu mwene Yishumaheli, umutware w’umuryango wa Yuda, azabayobora mu byerekeye umwami byose; abalevi bazababere abanditsi bo mu nkiko. Nimukomere kandi mukore, kuko Uhoraho ahorana n’abakora neza!»

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in