Icya kabiri cy'Amateka 16
16
Asa aterwa na Bayesha, umwami wa Israheli
(1 Bami 15.16–22)
1Mu mwaka wa mirongo itatu n’itandatu w’ingoma ya Asa, Bayesha, umwami wa Israheli, atera Yuda kandi yubaka Rama arayikomeza kugira ngo azibire inzira Asa, umwami wa Yuda. 2Asa afata feza na zahabu mu mutungo w’Ingoro y’Uhoraho no mu wo mu ngoro y’umwami, abyoherereza Beni‐Hadadi, umwami wa Aramu, wari i Damasi. Amutumaho agira ati 3«Reka tugirane isezerano, nk’uko data na so barigiranye. Dore nkoherereje feza na zahabu, maze uce ku isezerano wagiranye na Bayesha, umwami wa Israheli, areke gukomeza kuntera.»
4Beni‐Hadadi yumvira umwami Asa, nuko yohereza abagaba b’ingabo ze ngo batere Israheli, atsinda umugi wa Iyoni, uwa Dani, uwa Abelimayimu n’iyindi migi yose y’ububiko yo muri Nefutali. 5Bayesha amaze kumva iyo nkuru, ahita areka kubaka Rama, ahagarika imirimo ye. 6Nuko umwami Asa ajyana n’Abayuda bose i Rama, bakurayo amabuye n’ibiti Bayesha yubakishaga; nuko babyubakisha Geba na Misipa.
7Muri icyo gihe Hanani#16.7 Hamani w’umushishozi: ku nkuru yari yavuzwe muri 1 Bami 15, umwanditsi w’igitabo cy’Amateka arongeraho ukuntu hari umuhanuzi waje gucyaha umwami. Hanani uwo yabujije umuryango kwishingikiriza umwami w’Abaramu, n’abandi banyamahanga. Mu by’ukuri, ni Imana yonyine bagomba kwiringira. w’umushishozi asanga Asa umwami wa Yuda, aramubwira ati «Kubera ko wishingikirije umwami wa Aramu, ntube wishingikirije Uhoraho Imana yawe, ingabo z’umwami wa Aramu zizagucika. 8Nta bwo se Abakushi n’Abalibiya bari ingabo zitabarika, bafite n’amagare n’abagendera ku mafarasi benshi cyane? Nyamara Uhoraho wari wishingikirije, yarabakugabije, 9kuko Uhoraho ahanga amaso ku isi yose kugira ngo arengere abafite umutima umutunganiye. Ubu noneho wagenjeje nk’umupfu; ni yo mpamvu guhera ubu uzahora mu ntambara.» 10Asa arakarira umushishozi aramufunga, kuko yari ababajwe n’ayo magambo. Muri icyo gihe Asa arenganya abantu benshi muri rubanda.
Iherezo ry’ingoma ya Asa
11Ibigwi bya Asa, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, byanditswe mu Gitabo cy’abami ba Yuda na Israheli. 12Asa afatwa n’indwara mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda w’ingoma ye; yarwaye indwara ikomeye y’amaguru. Ndetse mu burwayi bwe ntiyita ku Uhoraho, ahubwo ku bavuzi. 13Asa aratanga asanga ba sekuruza be, atanga mu mwaka wa mirongo ine n’umwe w’ingoma ye. 14Bashyingura umurambo we mu mva yicukuriye mu Murwa wa Dawudi. Bamurambika ku buriri bwuzuye imibavu n’indi miti ihebuje ihumura neza, hanyuma imbere y’ubwo buriri bahacana umuriro#16.14 umuriro waka cyane: umuriro waka utyo ntibawucanye bagira ngo batwike umurambo w’uwo mwami kuko Abayisraheli babyangaga cyane (Am 2,1), ahubwo bashakaga uko bawosereza imibavu, mbese nk’uko babigenzerezaga umwami wese watangaga yarasabaniye Imana (Yer 34,5). Ni na cyo cyatumye Yoramu, wa mwami w’umugomeramana, we nta muriro bamucaniye (2 Matek 21,19). waka cyane.
Currently Selected:
Icya kabiri cy'Amateka 16: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: