Icya mbere cya Samweli 8
8
II. SAMWELI NA SAWULI
Abayisraheli bisabira umwami#8.1 bisabira umwami: abenshi mu Bayisraheli bari bamaze kwiyumvisha neza ko bakeneye umwami, kugira ngo akoranye ya miryango uko ari cumi n’ibiri yunge ubumwe, kandi anabarwaneho bose kubera abanzi benshi bari babakikije. Ngicyo icyatumye babwira Samweli ngo abimikire umwami. Naho abandi bumvaga ko Uhoraho ari we Mwami wabo wenyine, ahubwo bakamusaba ko yajya aboherereza umucamanza nka mbere, abonye bibaye ngombwa. Ikindi kandi batinyaga uburyamirane bukururwa n’ingoma ya cyami. Ni yo mpamvu mu mitwe ikurikiyeho, inkuru zimwe na zimwe mu zo tuzumva, zishyigikiye umwami, naho izindi zikamukemangaho byinshi. Ibyo bikaba bitwumvisha ko mu gihe cyose hazabaho abami bazafasha umuryango wose gukurikiza Isezerano, (nk’uko Dawudi yabigenje), byose bizaba mahire; ariko bitaba bityo, abami bakazakururira Israheli ibyago bitagira ingano.
1Samweli ageze mu zabukuru, yegurira abahungu be ubucamanza kuri Israheli. 2Umuhungu we w’imfura yitwaga Yoweli, naho uw’ubuheta akitwa Abiya, nuko bagacira imanza i Berisheba. 3Ariko abahungu be ntibakurikize amatwara ye, ahubwo bashukwa n’inyungu, bakakira ruswa mu manza kandi bakarenga ku mategeko.
4Abakuru b’imiryango ya Israheli bose barakorana, maze basanga Samweli i Rama. 5Baramubwira bati «Dore urashaje kandi abahungu bawe ntibagukurikiza. None rero utwimikire umwami, ajye atuyobora nko mu yandi mahanga yose.» 6Ibyo bibabaza cyane Samweli, ubwo bavugaga bati «Twimikire umwami ajye atuyobora.» Nuko Samweli atakambira Uhoraho. 7Uhoraho abwira Samweli, ati «Tega amatwi abo bantu n’ibyo bakubwira byose. Si wowe banze, ahubwo ni jye. Ntibashaka ko mba umwami wabo. 8Barakugenzereza nk’uko bangenjeje kuva umunsi mbakuye mu Misiri kugeza uyu munsi, ubwo banyimuraga bakayoboka izindi mana. 9None rero, umva icyo bakubwira; ariko kandi unabasobanurire neza uburyo uwo mwami bashaka azabategeka.»
10Nuko imbaga yasabaga umwami, Samweli ayisubiriramo amagambo yose Uhoraho yavuze. 11Arababwira ati «Dore uko umwami musaba azabategeka: azafata abahungu banyu, abagire abanyamagare ye n’abanyamafarasi ye, maze bazajye birukanka imbere y’igare rye. 12Azabagira abatware b’abantu igihumbi, n’ab’abantu mirongo itanu, abagire abahinzi b’imirima ye n’abasaruzi b’imyaka ye, bamucurire intwaro zo kurwanisha n’ibyuma byo gushyira ku mafarasi ye. 13Azafata abakobwa banyu ho abakozi b’imibavu, abanyagikoni n’abatetsi b’imigati. 14Azabatwara imirima yanyu, imizabibu n’imizeti yanyu y’inyamibwa, azabigabire abagaragu be. 15Azafata umugabane wa cumi w’imbuto zanyu n’uw’imizabibu yanyu, maze abigabire abanyarugo be n’abagaragu be. 16Azabanyaga abagaragu n’abaja banyu, n’inyamibwa zo mu basore banyu, n’indogobe zanyu, maze abikoreshe imirimo ye. 17Azafata umugabane wa cumi w’amatungo yanyu, namwe ubwanyu muzahinduke abacakara be. 18Nuko uwo munsi muzacure imiborogo mutewe n’uwo mwami mwihitiyemo, nyamara uwo munsi Uhoraho ntazabasubiza.»
19Ariko iyo mbaga yanga kumvira Samweli, baravuga bati «Icyo dushaka ni umwami, 20kugira ngo natwe tuzamere nk’andi mahanga#8.20 tuzamere nk’andi mahanga: ibiramambu! Icyo Israheli yahamagariwe, si ukuba nk’abandi banyamahanga, ahubwo ni ukuba umuryango w’Imana imwe y’ukuri, n’abandi bakabibona. Naho umwami bifuza, akenshi ntazagenza nk’uhagarariye Imana koko. yose. Umwami wacu azatuyobora, azatujye imbere, anaturengere mu ntambara turwana.» 21Samweli atega amatwi ayo magambo yose ya rubanda, maze ayageza kuri Uhoraho. 22Nuko Uhoraho abwira Samweli, ati «Bemerere, ubimikire umwami.» Samweli ni ko kubwira Abayisraheli, ati «Nimugende, buri muntu asubire mu mugi we.»
Currently Selected:
Icya mbere cya Samweli 8: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: