Icya mbere cya Samweli 19:9-10
Icya mbere cya Samweli 19:9-10 KBNT
Umwuka mubi uturutse kuri Uhoraho wongera gufata Sawuli, akaba yari yicaye mu nzu ye, afashe icumu mu ntoki, naho Dawudi acuranga inanga ye. Sawuli ashaka kubambisha Dawudi ku rukuta icumu rye, ariko Dawudi araryizibukira, maze ryishinga mu rukuta. Dawudi akiza amagara ye ahita ahunga.





