Icya mbere cya Samweli 19:1-2
Icya mbere cya Samweli 19:1-2 KBNT
Nuko Sawuli amenyesha umuhungu we Yonatani n’abagaragu be bose imigambi ye yo kwica Dawudi. Nyamara ariko, Yonatani umuhungu wa Sawuli agakunda cyane Dawudi. Ni bwo Yonatani abwiye Dawudi, ati «Data Sawuli arashaka kukwica, none rero ejo mu gitondo uzirinde kugaragara, uzihishe ahantu hiherereye.





