Icya mbere cya Samweli 16
16
Samweli yimika Dawudi ngo abe umwami wa Israheli
1Uhoraho abwira Samweli, ati «Uzakomeza kuririra Sawuli kugeza ryari, kandi nanjye ubwanjye naramuzinutswe, akaba atazongera kuba umwami wa Israheli? Uzuza amavuta ihembe ryawe maze ugende! Nkohereje kwa Yese w’i Betelehemu, kuko nabonye umwami nshaka mu bahungu be.» 2Samweli aravuga ati «Nzajyayo nte? Sawuli nabyumva azanyica.» Uhoraho aramubwira ati «Ujyane inyana, maze uzavuge uti ’Nzanywe no gutura Uhoraho igitambo.’ 3Nujya gutura igitambo, uzahamagare Yese. Ni jyewe ubwanjye uzakwereka icyo ugomba gukora, uwo nzakwereka uzamunsigira amavuta#16.3 uzamunsigira amavuta: ni ukugira ngo abe umwami Uhoraho yihitiyemo..»
4Samweli agenza uko Uhoraho yamubwiye. Ageze i Betelehemu, abakuru b’umugi bamusanganira badagadwa, maze baramubaza bati «Mbese uzanywe n’amahoro?» 5Samweli arabasubiza ati «Nzanywe n’amahoro? Nje gutura Uhoraho igitambo. Nimwitagatifuze#16.5 nimwitagatifuze: kugira ngo bitegure gutura igitambo, Abayisraheli biyuhagira umubiri wose, bakambara imyambaro ibigenewe; baba nta yo bafite, bakamesa iyo basanganywe. maze duturane igitambo.» Nuko atagatifuza Yese n’abahungu be, maze abatumira mu gitambo.
6Bamaze kuhagera, Samweli ngo arabukwe umuhungu wa Yese witwa Eliyabu, aribwira ati «Nta kabuza, uwo Uhoraho yatoye ageze imbere ye!» 7Uhoraho abwira Samweli, ati «Ntukangwe n’imisusire ye cyangwa n’igihagararo cye; jye si we natoye, simushaka: kuko Uhoraho atareba nk’abantu, bo bareba imisusire, naho Uhoraho akareba umutima.» 8Yese ahamagara Abinadabu, amuhagarika imbere ya Samweli, ariko Samweli atera hejuru avuga ati «Uyu nguyu na none si we Uhoraho yatoye.» 9Yese amwereka Shama, maze Samweli aravuga ati «Uyu na none si we Uhoraho yatoye.» 10Yese amwereka abahungu be barindwi, Samweli ati «Nta we Imana yatoye muri bo.»
11Ubwo Samweli abaza Yese, ati «Mbese abahungu bawe ni aba ngaba bonyine?» Yese aramusubiza ati «Hari umuhererezi, akaba aragiye amatungo.» Samweli ni ko kubwira Yese, ati «Tuma bajye kumuzana, kuko tutari bujye ku meza atageze hano.» 12Yese amutumaho. Uwo muhungu yari inzobe, akagira mu maso hateye ubwuzu kandi n’igihagararo cye cyizihiye#16.12 igihagararo cye cyizihiye: n’ubwo uwo musore Dawudi yari afite uburanga cyane, si cyo Imana yamutoreye, ahubwo yamukundiye ubupfura bw’umutima we.. Uhoraho abwira Samweli, ati «Haguruka umusige amavuta, kuko ari we natoye.» 13Samweli afata ihembe ry’amavuta, amusigira hagati y’abavandimwe be, maze umwuka w’Imana wuzura muri Dawudi guhera uwo munsi. Samweli akomeza urugendo agana i Rama.
Dawudi akorera Sawuli#16.13 Dawudi akorera Sawuli: igitabo cya Samweli kidutekerereza uko Dawudi yatangiye gukorera Sawuli mu nkuru ebyiri zinyuranye. Muri iyi (16.14–23), baratubwira ukuntu Dawudi yari umusore uzi gucuranga inanga cyane, hanyuma umwami akamutumiza ngo ajye amutaramira, ndetse Dawudi akajya amutwaza intwaro bagiye ku rugamba. Naho mu nkuru yindi ikurikiyeho (17.12–57), baraturondorera ukuntu uwo musore Dawudi yari umushumba, nyuma aza kugemurira bakuru be aho bari batabaye mu ngabo za Sawuli, maze yica wa Mufilisiti w’igihanyaswa. Nuko Sawuli abibonye atyo, ahita amugumana mu ngabo ze.
14Icyo gihe umwuka w’Imana wari wavuye muri Sawuli, kandi umwuka mubi#16.14 umwuka mubi: ni nk’aho bavuze ko Sawuli yataye umutwe. Koko kandi, yari amaze gucika intege, agahora akeka ko abo babana bamugambanira; maze abagaragu be bakibwira ko abonye ujya amuririmbira, yacururuka. utumwe n’Uhoraho wamubuzaga uburyo. 15Abagaragu be baramubwira bati «Dore umwuka mubi utumwe n’Imana, ni wo ukubuza uburyo. 16None shobuja, abagaragu bawe ngaba imbere yawe: tegeka ko bagushakira umucuranzi kugira ngo ugubwe neza.»
17Nuko Sawuli abwira abagaragu be, ati «Nimunshakire rero umuntu uzi gucuranga neza, maze mumunzanire!» 18Bukeye, umwe muri bo aramubwira ati «Nabonye umuhungu wa Yese w’i Betelehemu, azi gucuranga neza; ni umusore w’intwari kandi uzi kurwana, avugana ubwitonzi kandi akaba umuntu w’igikundiro. Uhoraho ari kumwe na we.» 19Sawuli ni ko kohereza intumwa kwa Yese, aramubwira ati «Nyoherereza umuhungu wawe Dawudi, wa mushumba w’amatungo.» 20Yese afata indogobe, ayihekesha imigati, umwana w’ihene n’umufuka w’uruhu urimo divayi, maze abiha Dawudi ngo abishyire Sawuli.
21Dawudi agera atyo kwa Sawuli, atangira kumukorera. Sawuli aramukunda cyane, nuko Dawudi akajya amutwaza intwaro ze. 22Sawuli atuma kuri Yese, ati «Ngusabye ko Dawudi akomeza kunkorera, kuko yanyuze.» 23Nuko umwuka mubi uturutse ku Mana waba ufashe Sawuli, Dawudi agafata inanga ye, akamucurangira, maze Sawuli agacururuka, akumva amerewe neza, kandi umwuka mubi ukamuvamo.
Currently Selected:
Icya mbere cya Samweli 16: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: