Icya mbere cya Samweli 13
13
Sawuli atera Abafilisiti
1Sawuli yari afite imyaka . . . . . . . . . , ubwo yimye ingoma. Yategetse Israheli imyaka . . . #13.1 imyaka . . . : mu guhererekanya izi nkuru, iyo mibare barayibagiwe.. 2Bukeye yitoranyiriza abantu ibihumbi bitatu muri Israheli: ibihumbi bibiri bari kumwe na we i Mikimasi no ku musozi wa Beteli, abandi igihumbi bari kumwe na Yonatani#13.2 Yonatani: uwo musore yari umuhungu wa Sawuli (reba 13,16) kandi akaba intwari cyane. i Gibeya yo kwa Benyamini. Naho rubanda basigaye arabasezerera, buri muntu ataha iwe.
3Yonatani atsinda umwe mu batware bategekera Abafilisiti wari utuye i Gibeya, nuko Abafilisiti barabimenya. Hanyuma Sawuli ategeka ko bavuza ihembe mu gihugu cyose, agira ati «Abahebureyi babyumve!» 4Israheli yose yumva ko Sawuli yatsinze umutware w’Abafilisiti, kandi ko Abafilisiti barakariye cyane Israheli. Nuko rubanda rwose barakorana, bakurikira Sawuli i Giligali.
5Abafilisiti na bo barakorana ngo barwanye Israheli. Bari bafite amagare ibihumbi mirongo itatu, abanyamafarasi ibihumbi bitandatu, n’igitero cy’abantu benshi bangana n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja. Barazamuka ngo bace ingando i Mikimasi, mu burasirazuba bwa Betaveni. 6Abayisraheli babonye ko bari mu kaga, kuko Abafilisiti bari babasatiriye, bihisha mu buvumo, mu myobo, mu bitare, mu bisimu no mu mariba. 7Ndetse bamwe bambuka Yorudani, kugira ngo bahungire mu gihugu cya Gadi n’icya Gilihadi.
Sawuli arakaza Samweli
Naho Sawuli yari akiri i Giligali, rubanda rwose bari kumwe na we bahinda umushyitsi. 8Sawuli ahamara iminsi irindwi ategereje Samweli, nk’uko bari babyumvikanyeho#13.8 nk’uko bari babyumvikanyeho: Reba na 10,8. Sawuli yakoze ikosa kuko atakomeje ngo ategereze Samweli; gusuzugura umuhanuzi atyo, amaherezo byamuviriyemo kunyagwa ubwami., ariko Samweli ntiyaza i Giligali. Nuko abantu baratatana, batangira kumushiraho. 9Ni bwo Sawuli avuze ati «Nimunzanire igitambo gitwikwa, hamwe n’ibitambo by’ubuhoro.» Aherako atura igitambo gitwikwa. 10Akimara gutura igitambo gitwikwa, Samweli arahatunguka. Nuko Sawuli ajya kumusanganira ngo baramukanye. 11Samweli aramubaza ati «Ibyo wakoze ni ibiki?» Sawuli aramusubiza ati «Nabonye abantu bose banshizeho batatanye, mbonye nawe ubwawe utaje mu gihe twasezeranye, kandi Abafilisiti bamaze gukoranira i Mikimasi, 12ndibwira nti ’Ubu ngubu Abafilisiti bagiye kumfatira i Giligali, kandi ntari nurura Uhoraho.’ Nuko niyemeza kumutura igitambo gitwikwa.» 13Samweli abwira Sawuli, ati «Wahubutse! Ntiwakurikije itegeko Uhoraho Imana yawe yaguhaye. Nyamara, Uhoraho yari gukomeza ubwami bwawe kuri Israheli iteka ryose. 14Ariko noneho, ubwami bwawe ntibuzaramba. Uhoraho yamaze kwishakira undi muntu ashyizeho umutima, kandi ni we yashyizeho ngo abe umwami w’umuryango we, kuko utumviye icyo Uhoraho yagutegetse.» 15Samweli ashyiranzira ava i Giligali.
Sawuli yitegura kurwana
Sawuli ajyana n’abari basigaranye na we, bava i Giligali berekeza i Geba yo kwa Benyamini, kugira ngo bahasange ingabo ze zindi. Ubwo Sawuli abara abantu basigaranye na we, asanga bagera kuri magana atandatu. 16Sawuli n’umuhungu we Yonatani n’abari kumwe na bo, baguma i Geba yo kwa Benyamini, naho Abafilisiti baca ingando i Mikimasi.
17Bukeye, Abafilisiti basohoka mu ngando, bigabanyamo amatsinda atatu: irya mbere ryerekeza Ofura mu gihugu cya Shuwali, 18irya kabiri rijya i Betihoroni, naho irya gatatu ryerekeza ku rugabano ruri hejuru y’ikibaya bita icy’impyisi, giteganye n’ubutayu.
19Icyo gihe nta mucuzi wari ukirangwa mu gihugu cyose cya Israheli, kuko Abafilisiti bavugaga bati «Abayisraheli ntibagomba kwicurira amacumu n’inkota.» 20Abayisraheli bose bagombaga kujya mu Bafilisiti, kugira ngo buri wese atyarishe umuhoro we, isuka ye, intorezo ye cyangwa itindo ye. 21Uko gutyaza kwarihishwaga bibiri bya gatatu bya sikeli#13.21 bibiri bya gatatu bya sikeli: muri icyo gihe, Abafilisiti ni bo bonyine bari bazi gucura, bakaboneraho uburyo bwo kurihisha akarenga. ku muhoro, intorezo, amasuka, maze bigasubirana ubugi bwabyo. 22Ni yo mpamvu ku munsi w’urugamba, nta nkota cyangwa icumu byarangwaga mu ngando za Sawuli na Yonatani, keretse bo bonyine ni bo bari babyitwaje.
23Nuko ingabo z’Abafilisiti zirasohoka, zijya mu nzira y’imfunganwa igana i Mikimasi.
Currently Selected:
Icya mbere cya Samweli 13: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: