Icya mbere cy'Abami 2:2-4
Icya mbere cy'Abami 2:2-4 KBNT
«Ngiye kunyura inzira umuntu wese agomba kunyura, naho wowe urakomere ube intwari! Uzitondere kubahiriza ibyo Uhoraho Imana yawe yategetse, ugendere mu nzira ze, wubahirize amategeko ye, amateka ye, amabwiriza ye, n’ibyo yadushinze byose, nk’uko byanditswe mu Mategeko yahaye Musa. Nubigenza utyo, uzabasha gutunganya neza ibyo uzaba ushaka kugeraho byose, kandi Uhoraho azarangiza ijambo yambwiye agira ati ’Abana bawe nibaba indakemwa mu mico, bakagenda imbere yanjye bubahiriza amategeko n’umutima wabo wose, n’imbaraga zabo zose, nta na rimwe hazabura umwe muri bo uzazungura ingoma ya Israheli.’





