Icya mbere cy'Amateka 10
10
II. DAWUDI, UMWAMI W’ABAYISRAHELI BOSE
Imirwano y’i Gilibowa n’urupfu rwa Sawuli#10.1 urupfu rwa Sawuli: guhera aha ngaha, umwanditsi agiye kutwandukurira, ijambo ku rindi, inkuru nyinshi kandi ndende nk’uko tuzisanga mu bitabo bya Samweli n’iby’Abami. Mu ntangiriro ya buri nkuru mu zo tugiye gusoma hano mu bitabo by’Amateka twagiye twandika aho zituruka. Twakoresheje imibare n’inyuguti biberamye, biranga imitwe n’imirongo byo mu bitabo bya Samweli n’iby’Abami, izo nkuru zandukuwemo. Ibisobanuro kandi, muzabisanga muri ibyo bitabo tumaze kuvuga, ntitwiriwe tubisubiramo.
(1 Sam 31.1–13)
1Abafilisiti batera Abayisraheli. Ingabo z’Abayisraheli zihunga Abafilisiti, imirambo y’abapfuye yari yararitse ku musozi wa Gilibowa. 2Abafilisiti bakurikira Sawuli n’abahungu be, maze bica Yonatani, Abinadabu na Malikishuwa, bene Sawuli. 3Nuko urugamba rusigara rwibasiye Sawuli, abanyamiheto baramuvumbura, maze baramukomeretsa. 4Nuko Sawuli abwira umutwaje intwaro, ati «Kura inkota yawe maze unsogote, hato bariya bantu batagenywe bataza kunkiniraho.» Ariko uwo mugaragu we aranga kuko yari afite ubwoba bwinshi. Nuko Sawuli afata inkota ye ayishitaho. 5Uwari umutwaje intwaro abonye ko apfuye, na we yishita ku nkota ye; bapfa bombi. 6Sawuli n’abahungu be batatu, uwamutwazaga intwaro ndetse n’ingabo ze zose, bapfira icyarimwe uwo munsi.
7Abandi Bayisraheli bari mu kibaya, ngo babone bene wabo bahunze, banamenye ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, ni ko guta imigi yabo barahunga; nuko Abafilisiti baraza bayituramo.
8Bukeye bw’aho, Abafilisiti baza gucuza intumbi, basanga umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be irambaraye ku musozi wa Gilibowa. 9Umurambo wa Sawuli barawucuza, batwara umutwe we n’intwaro ze. Baherako bakwira mu gihugu cyose cy’Abafilisiti, bamamaza iyo nkuru mu masengero yabo no muri rubanda. 10Intwaro za Sawuli bazishyira mu rusengero rwabo, naho igihanga cye bakimanika mu nzu y’ikigirwamana cyabo Dagoni.
11Abaturage b’i Yabeshi ya Gilihadi bamenyeraho ibyo Abafilisiti bakoreye Sawuli. 12Ab’intwari bose muri bo baragenda, batwara umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be, bayizana i Yabeshi. Amagufa yabo bayahamba mu nsi y’umunyinya w’i Yabeshi, basiba kurya iminsi irindwi.
13Sawuli yapfuye atyo kubera ko yahemukiye Uhoraho, ntiyumvire ijambo rye, kandi no kubera ko yagiye guhanuza ku mushitsikazi, 14aho guhanuza Uhoraho. Nuko Uhoraho aramwicisha, maze ubwami abugabira Dawudi mwene Yese.
Currently Selected:
Icya mbere cy'Amateka 10: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: