YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 9

9
Yezu ahumūra umuntu wavutse ari impumyi
1Yezu akigenda abona umuntu wavutse ari impumyi. 2Abigishwa be baramubaza bati: “Mwigisha, ni nde wakoze icyaha cyatumye uyu muntu avuka ari impumyi? Mbese ni we wagikoze, cyangwa ni ababyeyi be?”
3Yezu arabasubiza ati: “Si we wagikoze si n'ababyeyi be, ahubwo ubuhumyi bwe bwatewe no kugira ngo ibikorwa by'Imana bigaragarizwe muri we. 4Dukwiriye gukora umurimo w'Uwantumye hakibona. Dore bugiye kwira kandi iyo bwije nta muntu ushobora gukora. 5Igihe nkiri ku isi ndi urumuri rw'isi.”
6Amaze kuvuga atyo acira amacandwe hasi ayatobesha akondo, agasīga ku maso ya ya mpumyi, 7arayibwira ati: “Genda wiyuhagire mu kizenga cya Silowa.” (Silowa risobanurwa ngo “Uwatumwe”). Nuko uwo muntu aragenda ariyuhagira agaruka ahumūtse.
8Abaturanyi be n'abajyaga bamubona asabiriza barabazanya bati: “Uyu si wa wundi wahoraga yicaye asabiriza?”
9Bamwe bati: “Ni we.”
Abandi bati: “Si we, icyakora asa na we.”
Na we ubwe akavuga ati: “Ni jyewe rwose.”
10Baramubaza bati: “Wahumutse ute?”
11Arabasubiza ati: “Wa muntu witwa Yezu yatobye akondo akansīga ku maso, ambwira kujya kwiyuhagira mu kizenga cya Silowa. Nuko ndagenda, nkimara kwiyuhagira ndahumūka.”
12Baramubaza bati: “Uwo muntu ari hehe?”
Ati: “Simpazi.”
Abafarizayi babaza uwahoze ari impumyi
13Uwahoze ari impumyi bamushyīra Abafarizayi. 14Igihe Yezu yatobaga akondo agahumūra uwo muntu hari ku isabato. 15Ni yo mpamvu Abafarizayi na bo bamubajije uko yahumūtse, arabasubiza ati: “Yansīze akondo ku maso, ndiyuhagira maze ndahumūka.”
16Bamwe mu Bafarizayi baravugaga bati: “Uwo muntu agomba kuba adaturuka ku Mana kuko atubahiriza isabato.”
Abandi bakavuga bati: “Ariko se yaba ari umunyabyaha akabasha ate gukora igitangaza nka kiriya?” Bituma bicamo ibice.
17Bongera kubaza uwo mugabo bati: “Ese koko yaguhumuye? Ubwo se uramuvugaho iki?”
Arabasubiza ati: “Ni umuhanuzi.”
18Ariko Abayahudi bo banga kwemera ko uwo mugabo yahoze ari impumyi none akaba areba, bageza n'aho batumiza ababyeyi be. 19Barababaza bati: “Mbese koko uyu ni umwana wanyu? Ese muremeza ko yavutse ari impumyi? None se byagenze bite kugira ngo arebe?”
20Ababyeyi barabasubiza bati: “Turahamya ko uyu ari umwana wacu kandi ko yavutse ari impumyi. 21Naho rero igituma ubu ngubu areba ntitukizi, n'uwamuhumuye ntitumuzi. Nimumwibarize, ni mukuru abasha kwivugira.”
22Ababyeyi be bavuze batyo kubera gutinya abakuru b'Abayahudi, kuko bari baranogeje inama yuko umuntu wese uzemeza ko Yezu ari Kristo, bazamuca mu rusengero rwabo. 23Ni cyo cyatumye ababyeyi be bavuga bati: “Ni mukuru nimumwibarize.”
24Noneho bahamagara uwahoze ari impumyi ngo agaruke, maze baramubwira bati: “Ngaho tanga Imana ho umugabo ko uvuga ukuri! Twe tuzi ko uwo muntu ari umunyabyaha.”
25Na we arabasubiza ati: “Niba ari umunyabyaha simbizi. Icyo nzi ni kimwe, ni uko nahoze ndi impumyi none nkaba ndeba.”
26Nuko baramubaza bati: “Ese yakugenje ate? Yaguhumūye ate?”
27Arabasubiza ati: “Maze kubibabwira ntimwabyitaho. Kuki mushaka kongera kubyumva? Mbese aho namwe ntimushaka kuba abigishwa be?”
28Ni ko kumutuka maze baramubwira bati: “Genda ube umwigishwa we, naho twe turi abigishwa ba Musa. 29Tuzi ko Imana yavuganye na Musa naho uwo nguwo we ntituzi n'iyo aturuka.”
30Uwo mugabo arabasubiza ati: “Aka ni akumiro! Ntabwo muzi iyo aturuka kandi yampumūye! 31Tuzi ko Imana itumva abanyabyaha, ahubwo yumva uyubaha agakora ibyo ishaka. 32Kuva isi yaremwa nta wigeze yumva aho umuntu yahumūye uwavutse ari impumyi. 33Iyaba uwo muntu ataturukaga ku Mana nta cyo yari kubasha gukora.”
34Baramuhindukirana bati: “Rwose wowe wavukiye mu byaha none uratwigisha?” Nuko bamuca mu nsengero.
Ubuhumyi bwo mu mutima
35Yezu yumvise ko bamuciye mu nsengero aramushaka. Amubonye aramubaza ati: “Mbese wemera Umwana w'umuntu?”
36Undi aramusubiza ati: “Nyakubahwa, mbwira uwo ari we kugira ngo mwemere.”
37Yezu aramubwira ati: “Wamubonye kandi ni we muvugana.”
38Uwo mugabo aramubwira ati: “Nyagasani, ndakwemeye.” Nuko aramupfukamira.
39Yezu aravuga ati: “Nazanywe kuri iyi si no guhinyuza abantu, kugira ngo abatabona barebe n'ababona bahume.”
40Abafarizayi bari aho babyumvise baramubaza bati: “Ubwo se natwe turi impumyi?”
41Yezu arabasubiza ati: “Iyaba mwari impumyi nta cyaha kiba kibariho, ariko ubwo muvuga ko mureba icyaha cyanyu kirabahama.”

Currently Selected:

Yohani 9: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy