YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahishuwe 5

5
Umwana w'intama n'umuzingo w'igitabo
1Nuko mbona umuzingo w'igitabo mu kiganza cy'iburyo cy'Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami. Wari wanditswe imbere n'inyuma, kandi ufungishijwe ibimenyetso#ufungishijwe ibimenyetso: kera imizingo y'ibitabo cg y'amabaruwa bayifungishaga ibumba bakariteraho ikashe ifite ikimenyetso, kugira ngo hatagira ubifungura atabigenewe. Reba Ezek 2.9-10; Ezayi 29.11. birindwi. 2Mbona n'umumarayika w'igihangange, warangururaga ijwi abaza ati: “Ni nde ukwiriye gufungura uyu muzingo w'igitabo, akavanaho ibimenyetso biwufunze?” 3Nuko mu ijuru no ku isi ndetse n'ikuzimu, ntihagira n'umwe ubasha gufungura uwo muzingo w'igitabo ngo awurebemo. 4Ndizwa cyane n'uko hatabonetse n'umwe ukwiriye gufungura uwo muzingo w'igitabo ngo awurebemo. 5Umwe muri ba bakuru arambwira ati: “Wirira! Dore aratsinze ya ntare yo mu muryango wa Yuda, ari na we gishyitsi cya Dawidi.#intare … Dawidi: ni amazina abiri ya Kristo. Reba Intang 49.9; Ezayi 11.1,10. Ni we ugiye gufungura uwo muzingo w'igitabo, akavanaho ibimenyetso birindwi biwufunze.”
6Nuko mbona Umwana w'intama#Umwana w'intama: reba Ezayi 53.6-7. ari kuri ya ntebe ya cyami rwagati, azengurutswe na bya binyabuzima#bya binyabuzima: reba 4.6-9. bine hamwe na ba bakuru. Yasaga n'uwishwe. Yari afite amahembe arindwi n'amaso arindwi, ari byo bya binyamwuka by'Imana byatumwe na yo ku isi yose. 7Nuko Umwana w'intama araza, yakira uwo muzingo w'igitabo mu kuboko kw'iburyo kw'Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami. 8Amaze kuwakira, bya binyabugingo bine na ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y'Umwana w'intama. Buri wese yari afite inanga n'inzabya za zahabu zuzuye imibavu, ari yo masengesho y'intore z'Imana. 9Baririmbaga indirimbo nshya#indirimbo nshya: reba Zab 33.3; 98.1; Ezayi 42.10. bati:
“Ni wowe ukwiriye kwakira uwo muzingo w'igitabo,
ukwiriye no kuvanaho ibimenyetso biwufunze.
Koko warishwe, amaraso yawe uyacunguza abantu,
wabagaruriye Imana,
wabavanye mu miryango yose no mu bavuga indimi izo ari zo zose,
wabavanye mu moko yose no mu mahanga yose.
10Wabagize abantu b'ubwami bw'Imana,
wabagize n'abatambyi ngo bakorere Imana yacu,
bityo bazima ingoma bategeke isi.”
11Ndongera ndareba numva ijwi ry'abamarayika, bari benshi cyane, ibihumbi n'ibihumbi. Bari bazengurutse ya ntebe ya cyami na bya binyabuzima na ba bakuru. 12Bavuga cyane bati: “Umwana w'intama wishwe ni we ukwiriye guharirwa ububasha n'ubukungu, n'ubwenge n'imbaraga, n'icyubahiro n'ikuzo no gusingizwa.”
13Nuko numva ibyaremwe byose biri mu ijuru no ku isi n'ikuzimu no mu nyanja, mbese iby'aho byose uko bingana bigira biti:
“Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami
hamwe n'Umwana w'intama,
nibahorane ibisingizo n'icyubahiro,
ikuzo n'ububasha iteka ryose.”
14Bya binyabuzima bine bikikiriza biti: “Amina.” Na ba bakuru bakikubita hasi bakaramya.

Currently Selected:

Ibyahishuwe 5: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy