YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 13:24-30

Matayo 13:24-30 BIR

Yezu abaha ikindi kigereranyo ati: “Iby'ubwami bw'ijuru wabigereranya n'umuntu wari warabibye imbuto nziza mu murima we. Igihe abantu basinziriye, umwanzi araza abiba urukungu hagati mu ngano. Nuko imyaka ibaye imigengararo, urukungu ruramenyekana. Abagaragu babibonye, basanga nyir'umurima baramubaza bati: ‘Mbese ntiwabibye imbuto nziza mu murima wawe? None se urukungu rwajemo rute?’ Arabasubiza ati: ‘Ibyo ni umwanzi wabikoze.’ Abagaragu bati: ‘Mbese urashaka ko tujya kururandura?’ Na we ati: ‘Oya, mutarurandurana n'ingano. Nimureke bikurane byombi kugeza igihe cy'isarura, ni bwo nzabwira abasaruzi nti: Mubanze murundanye urukungu, muruhambiremo imiba muyitwike, maze ingano muzihunike mu kigega cyanjye.’ ”