Ezayi 40:12-14
Ezayi 40:12-14 BIR
Ni nde wapima inyanja akoresheje ikiganza? Ni nde wapimisha ijuru ukuboko kwe? Ni nde wapimisha icyibo ubutaka bwo ku isi? Ni nde wapima imisozi n'udusozi ku minzani? Ni nde wabasha gusobanukirwa Mwuka w'Uhoraho? Ni nde wamugira inama akamwigisha? Ni nde Uhoraho yagishije inama ngo asobanukirwe? Ni nde wamwigishije imigenzereze itunganye? Ni nde wamwigishije ubumenyi n'ubuhanga?





