YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 7

7
Nowa yinjira mu bwato
1Uhoraho abwira Nowa ati: “Injira mu bwato wowe n'ab'inzu yawe bose, kuko ari wowe gusa mbona utunganye mu bantu b'iki gihe. 2Mu nyamaswa n'amatungo byose bidahumanya#inyamaswa … bidahumanya: reba Lev 11., uzafatemo birindwi bya buri gitsina uko amoko yabyo ari, naho mu bihumanya uzafatemo bibiri ikigabo n'ikigore uko amoko yabyo ari. 3No mu nyoni n'ibisiga uzafatemo birindwi bya buri gitsina, kugira ngo amoko yabyo azakomeze kororoka ku isi. 4Kuko hasigaye iminsi irindwi nkagusha imvura iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, ngatsemba ibyaremwe byose biri ku butaka.”
5Nowa akora ibyo Uhoraho yamutegetse byose.
6Mu gihe cy'umwuzure, Nowa yari amaze imyaka magana atandatu avutse. 7Nuko Nowa n'umugore we n'abahungu be n'abakazana be binjira mu bwato, bahunga umwuzure. 8Mu nyamaswa n'amatungo bidahumanya no mu bihumanya, no mu nyoni no mu bisiga no mu bikurura inda hasi byose, 9hinjira bibiri bibiri, ikigabo n'ikigore, bisanga Nowa mu bwato, nk'uko Imana yabitegetse.
Umwuzure
10Hashize iminsi irindwi, umwuzure utera ku isi.
11Ku itariki ya cumi na karindwi y'ukwezi kwa kabiri Nowa amaze imyaka magana atandatu avutse, amasōko yose aravubura, maze ibigomera amazi byose byo ku ijuru birafunguka. 12Nuko imvura igwa iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine. 13Uwo munsi Nowa n'umugore we n'abahungu be Semu na Hamu na Yafeti, n'abakazana be batatu bari binjiye mu bwato. 14Bari binjiranyemo n'inyamaswa z'amoko yose, n'amatungo y'amoko yose, n'ibikurura inda hasi by'amoko yose, n'inyoni n'ibisiga by'amoko yose. 15Byaje bisanga Nowa mu bwato, bibiri bibiri bivuye mu binyabuzima byose, 16ari ikigabo n'ikigore bivuye muri buri bwoko. Byinjiye nk'uko Imana yabitegetse, maze Uhoraho akinga urugi.
17Nyuma y'iminsi mirongo ine amazi y'umwuzure yari amaze kuba menshi, aterura ubwato burareremba. 18Amazi akomeza kwiyongera, aba menshi ku isi kugeza ubwo ubwato busigara bugenda hejuru yayo. 19Amazi arushaho kwiyongera cyane, ndetse n'imisozi miremire yose irarengerwa, 20amazi ayirengeraho metero ndwi. 21Ibikurura inda hasi n'inyoni n'ibisiga, n'amatungo n'inyamaswa n'udukōko ndetse n'abantu, byose birapfa. 22Ibinyabuzima byose bihumeka biba ku butaka birashira. 23Bityo ibiremwa byose biba ku butaka, ari abantu ari n'amatungo, ari ibikurura inda hasi, ari inyoni n'ibisiga, byose birarimbuka. Hasigaye gusa Nowa n'abe n'ibyari kumwe na we mu bwato.
24Amazi yamaze iminsi ijana na mirongo itanu ku isi ataragabanuka.

Currently Selected:

Intangiriro 7: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy