YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 28

28
1Nuko Izaki ahamagaza Yakobo amusezeraho, aramubwira ati: “Ntuzashake umugore w'Umunyakanānikazi, 2ahubwo ujye mu majyaruguru ya Mezopotamiya, mu muryango wa sogokuru wawe Betuweli, maze ushake umugeni mu bakobwa ba nyokorome Labani.
3Imana Nyirububasha niguhe umugisha,
iguhe kororoka no kugwira,
uzakomokweho n'amoko menshi.
4Wowe n'abazagukomokaho Imana nibahe umugisha yahaye Aburahamu.
Uzigarurire iki gihugu watuyemo,
ari cyo Imana yahaye Aburahamu.”
5Nuko Izaki yohereza Yakobo mu majyaruguru ya Mezopotamiya, kwa Labani mwene Betuweli w'Umunyasiriya#Umunyasiriya: reba Intang 25.20 (sob).. Labani uwo yari musaza wa Rebeka, nyina wa Yakobo na Ezawu.
Ezawu arongora undi mugore
6Ezawu amenya ko Izaki yasabiye Yakobo umugisha, akamwohereza mu majyaruguru ya Mezopotamiya kugira ngo ashakeyo umugeni, kandi akamubuza gushaka umugeni w'Umunyakanānikazi. 7Amenya kandi ko Yakobo yumviye ababyeyi be, akajya muri Mezopotamiya. 8Ibyo bituma Ezawu asobanukirwa ko se Izaki atishimiraga Abanyakanānikazi. 9Ni bwo agiye kwa Ishimayeli mwene Aburahamu, arongora umukobwa we Mahalata mushiki wa Nebayoti, amuharika abagore yari asanganywe.
Inzozi za Yakobo
10Yakobo ava i Bērisheba yerekeza i Harani, 11bumwiriyeho arara aho yari ageze. Araharyama yisegura ibuye, arasinzira. 12Aza kurota abona urwego rushinze ku isi rukagera ku ijuru, abamarayika b'Imana baruzamukiraho abandi barumanukiraho. 13Abona n'Uhoraho amuhagaze iruhande, aramubwira ati: “Ndi Uhoraho, Imana ya sogokuru Aburahamu na Izaki. Iki gihugu uryamyemo nzakiguha wowe n'abazagukomokaho. 14Nzabagwiza babe benshi nk'umukungugu, maze bāgure igihugu cyabo mu mpande zose. Amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha muri wowe no mu bazagukomokaho. 15Dore ndi kumwe nawe, nzakurinda aho uzajya hose kandi nzakugarura muri iki gihugu. Sinzagutererana, ahubwo nzasohoza ibyo nagusezeranyije.”
16Yakobo arakanguka, aravuga ati: “Uhoraho ari hano nkaba ntabimenye!” 17Aratinya cyane aravuga ati: “Mbega ahantu hateye ubwoba! Aha hantu ni inzu y'Imana koko, n'irembo ry'ijuru!” 18Bukeye arazinduka afata rya buye yari yiseguye, ararishinga arisukaho amavuta ngo ribe urwibutso. 19Aho hantu ahita Beteli#Beteli: risobanurwa ngo “inzu y'Imana”. Reba Yoz 16.1-2; 18.13., hari hafi y'umujyi kera witwaga Luzi.
20Yakobo ahigira Imana umuhigo ati: “Nubana nanjye kandi ukandindira muri uru rugendo, ukampa icyo ndya n'icyo nambara, 21nkagaruka kwa data amahoro, Uhoraho ni bwo uzaba uri Imana yanjye koko. 22Aha hantu nashinze ibuye hazaba inzu yawe, kandi mu byo uzampa byose sinzabura kuguha kimwe cya cumi.”

Currently Selected:

Intangiriro 28: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy