YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 16

16
Hagari na Ishimayeli
1Sarayi muka Aburamu, nta mwana yari yaramubyariye. Sarayi yari afite umuja w'Umunyamisirikazi witwaga Hagari. 2Nuko Sarayi abwira Aburamu ati: “Dore Uhoraho yanyimye ibyara. None genda uryamane n'umuja wanjye, ahari yaducikura.”
Aburamu yemera inama Sarayi amugiriye, 3maze umugore we Sarayi azana umuja we Hagari w'Umunyamisirikazi, amushyingira umugabo we Aburamu. Ibyo byabaye hashize imyaka icumi Aburamu atuye mu gihugu cya Kanāni. 4Aburamu aryamana na Hagari amutera inda.
Hagari abonye ko atwite asuzugura nyirabuja. 5Sarayi abwira Aburamu ati: “Izi ngorane ni wowe uzinteye, ni wowe watumye ngushyingira umuja wanjye! None aho aboneye ko atwite asigaye ansuzugura. Uhoraho ni we wadukiranura!”
6Aburamu aramusubiza ati: “Umuja ni uwawe, mugenze uko ushaka.” Nuko Sarayi ajujubya Hagari ku buryo yamuhunze.
7Ariko Umumarayika w'Uhoraho asanga Hagari mu butayu, hafi y'iriba riri ku nzira inyura mu butayu bwa Shuru. 8Aramubaza ati: “Hagari muja wa Sarayi we, urava he ukajya he?”
Aramusubiza ati: “Ndahunga mabuja Sarayi.”
9Umumarayika w'Uhoraho aramubwira ati: “Subira kwa nyokobuja, maze wihanganire ibyo akugirira. 10Abazagukomokaho nzabagira benshi cyane ku buryo batazabarika. 11Iyo nda utwite izavukamo umuhungu uzamwite Ishimayeli, kuko Uhoraho yumvise uko nyokobuja yakujujubije.#11: Izina Ishimayeli risobanurwa ngo “Imana yumvise”. 12Uwo muhungu azamera nk'indogobe#indogobe: reba Mt 21.2 (ishusho). y'ishyamba, azarwanya abantu bose kandi na bo bazamurwanya. Azatura yitaruye#yitaruye: cg yitegeye. bene se bose.”
13Nuko Hagari atangarira Uhoraho bavuganye, avuga ati: “Burya uri Imana iboneka#iboneka: cg ireba.!” Ni ko kwibwira ati: “Ese koko nabonye Imana none ndacyariho?” 14Ni yo mpamvu iryo riba ryitwa “Iriba rya Nyirubuzima undeba.” Riri hagati ya Kadeshi na Beredi.
15Hagari abyarira Aburamu umuhungu, Aburamu amwita Ishimayeli. 16Icyo gihe Aburamu yari amaze imyaka mirongo inani n'itandatu avutse.

Currently Selected:

Intangiriro 16: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy