YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 14

14
Aburamu atabara Loti
1Amurafeli umwami wa Babiloniya, na Ariyoki umwami wa Elasari, na Kedorilawomeri umwami wa Elamu, na Tidali umwami wa Goyimu, 2bishyize hamwe barwanya Bera umwami w'i Sodoma, na Birisha umwami w'i Gomora, na Shinabu umwami wa Adima, na Shemeberi umwami w'i Seboyimu, n'umwami w'i Bela ari yo Sowari.
3Byatewe n'uko abo bami batanu bari barishyize hamwe bashinga ibirindiro mu kibaya cya Sidimu, ari ho hacitse Ikiyaga cy'Umunyu. 4Mu myaka cumi n'ibiri yose bari barayobotse Umwami Kedorilawomeri, ariko mu wa cumi n'itatu baramugomera. 5Mu mwaka wa cumi n'ine, Kedorilawomeri na ba bami bamushyigikiye, bagabye ibitero batsindira Abarefa mu mujyi wa Ashitaroti ya Karinayimu, batsindira n'Abazuzi i Hamu, batsindira Abemi i Shawe Kiriyatayimu, 6batsindira Abahori iwabo mu misozi ya Seyiri, barabirukana babageza Eliparani hafi y'ubutayu. 7Hanyuma bagarukana Enimishipati ari yo Kadeshi, bayogoza igihugu cyose cy'Abamaleki, batsinda n'Abamori bari batuye i Hasasoni-Tamari.
8Nuko umwami w'i Sodoma n'uw'i Gomora n'uwa Adima, n'uw'i Seboyimu n'uw'i Bela ari yo Sowari, baratabara bashinga ibirindiro mu kibaya cya Sidimu. 9Abo bami batanu barwanya ba bandi bane ari bo Kedorilawomeri umwami wa Elamu, na Tidali umwami wa Goyimu, na Amurafeli umwami wa Babiloniya, na Ariyoki umwami wa Elasari. 10Ikibaya cya Sidimu cyarimo ibinombe bya kaburimbo byinshi, maze umwami w'i Sodoma n'uw'i Gomora bahunze babigwamo, ababo bacitse ku icumu bahungira ku misozi. 11Ba bandi bane batsinze banyaga umutungo wose wa Sodoma na Gomora, batwara n'ibyokurya byose bahasanze barigendera. 12Loti wa muhungu wabo wa Aburamu yari yaratuye i Sodoma, na we bari bamunyaganye n'ibyo atunze byose baramujyana.
13Umwe mu bacitse ku icumu aza kubwira iyo nkuru Aburamu w'Umuheburayi, wabaga mu mahema hafi y'ibiti by'inganzamarumbu bya Mamure. Mamure uwo w'Umwamori n'abavandimwe be Eshikoli na Aneri, bari banywanyi ba Aburamu. 14Aburamu yumvise ko umuhungu wabo yajyanywe ho umunyago, akoranya ingabo magana atatu na cumi n'umunani zo mu bantu be, akurikirana abanzi agera i Dani. 15Aburamu arema imitwe mu ngabo ze maze nijoro ziratera. Zitsinda abanzi zirabirukana zibageza i Hoba iri mu majyaruguru ya Damasi. 16Aburamu agaruza iminyago yose, agaruza n'umuhungu wabo Loti n'ibyo yari atunze, kimwe n'abagore n'abandi bantu.
Aburamu na Melikisedeki
17Aburamu atabarutse amaze gutsinda Kedorilawomeri na ba bami bandi, umwami w'i Sodoma yaje kumusanganira mu Gikombe cya Shave, ari cyo Gikombe cy'Umwami#Igikombe cy'Umwami: cyari hafi ya Yeruzalemu ari na ho Melikisedeki yari atuye.. 18Melikisedeki, umwami w'i Salemu#Salemu: ni impinamagambo ya Yeruzalemu. akaba n'umutambyi w'Imana Isumbabyose, azana umugati na divayi, 19maze asabira Aburamu umugisha ati:
“Imana Isumbabyose, Umuremyi w'ijuru n'isi, niguhe umugisha!
20Nihasingizwe Imana Isumbabyose,
yaguhaye gutsinda abanzi bawe!”
Nuko Aburamu atura Melikisedeki kimwe cya cumi cy'ibyo yari yagaruje byose.
21Umwami w'i Sodoma abwira Aburamu ati: “Mpa abantu banjye, naho ibintu ubyijyanire.”
22Aburamu aramusubiza ati: “Ndahiye Uhoraho Imana Isumbabyose, Umuremyi w'ijuru n'isi, 23nta kintu cyawe na gito nzatwara habe n'akangana urwara, hato utazirata ko ari wowe watumye ntunga. 24Nta cyo njyana keretse ibyo ingabo zanjye zariye, naho Aneri na Eshikoli na Mamure twatabaranye, nibafate umugabane wabo.”

Currently Selected:

Intangiriro 14: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy