2 Samweli 11:2-3
2 Samweli 11:2-3 BIR
Umunsi umwe nimugoroba Dawidi amaze kuruhuka, arabyuka ajya gutembera ku gisenge gishashe cy'inzu ye. Agihari abona umugore mwiza cyane wiyuhagiraga. Dawidi yohereza abantu kubaririza uwo mugore uwo ari we baramubwira bati: “Ni Batisheba umukobwa wa Eliyamu akaba n'umugore wa Uriya w'Umuheti.”





