YouVersion Logo
Search Icon

1 Abami 3

3
Salomo asaba Imana ubwenge
(2 Amateka 1.2-13)
1Salomo agirana ubumwe n'umwami wa Misiri maze arongora umukobwa we, hanyuma amujyana mu Murwa wa Dawidi. Arahamutuza kugeza igihe yamariye kwiyubakira ingoro ye n'inzu y'Uhoraho, n'inkuta z'i Yeruzalemu.
2Muri icyo gihe abantu batambiraga ibitambo ahasengerwaga, kuko bari batarubakira Uhoraho Ingoro. 3Salomo yakundaga Uhoraho agakurikiza amateka ya se Dawidi, nyamara na we yajyaga atambira ibitambo ahasengerwaga ibigirwamana akahosereza n'imibavu.
4Umwami Salomo ajya i Gibeyoni ahatambira ibitambo kuko ari ho hantu h'ingenzi hasengerwaga, ahatambira ibitambo igihumbi bikongorwa n'umuriro. 5Aho i Gibeyoni ni ho Uhoraho yabonekeye Salomo nijoro mu nzozi. Imana iramubwira iti: “Nsaba icyo ushaka ndakiguha.”
6Salomo arayisubiza ati: “Wagiriye ubuntu bukomeye umugaragu wawe data Dawidi kuko yakunogeraga, agira umurava n'ubutungane n'ubudakemwa. Ntiwaretse kumugirira ubwo buntu bukomeye, uramumpa jyewe umwana we musimbura ku ngoma nk'uko biri ubu.
7“Ni koko Uhoraho Mana yanjye, ni wowe wanyimitse kugira ngo nsimbure data Dawidi. Ariko kandi ndi nk'umwana muto cyane utazi icyatsi n'ururo. 8Jyewe umugaragu wawe mbaye umuyobozi w'abantu watoranyije, abantu benshi batabarika. 9None rero Nyagasani, ndagusaba ubwenge buhagije bumbashisha kuyobora abantu bawe, kandi ngo menye gutandukanya icyiza n'ikibi. Naho ubundi sinabasha kuyobora abantu bawe benshi bangana batya.”
10Nuko Uhoraho anezezwa n'ibyo Salomo asabye. 11Imana iramubwira iti: “Ubwo wasabye ibyo ngibyo ukaba utasabye kurama, ntusabe ubutunzi ntunasabe ko abanzi bawe bapfa, nyamara ugasaba ubwenge bwo gutegekana ubutabera, 12ibyo usabye ndabiguha. Nguhaye ubwenge n'ubushishozi, ku buryo nta wundi mwami mu bakubanjirije n'abazagukurikira uzahwana nawe. 13Ikindi kandi n'ibyo utansabye nzabiguha, byaba ubukungu byaba n'ikuzo, ku buryo mu gihe uzaba ukiriho nta n'umwe mu bami uzigera ahwana nawe. 14Nugenza nk'uko nakubwiye ukanakurikiza amateka n'amabwiriza yanjye nk'uko so Dawidi yagenzaga, nzaguha kurama.”
15Nuko Salomo arakanguka, amenya ko Imana yamubonekeye mu nzozi. Hanyuma asubira i Yeruzalemu yegera Isanduku y'Isezerano, atamba ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'iby'umusangiro. Ibyo birangiye akorera umunsi mukuru ibyegera bye byose.
Ubushishozi bwa Salomo mu guca urubanza
16Igihe kimwe abagore babiri b'indaya baraje bahagarara imbere y'umwami. 17Umwe muri abo bagore aravuga ati: “Nyagasani, jye n'uyu mugore tubana mu nzu. Nayibyariyemo umwana ndi kumwe n'uyu mugore. 18Nuko hashize iminsi ibiri mbyaye, uyu mugore na we arabyara. Twari twenyine nta wundi wari muri iyo nzu, uretse twe twembi. 19Ijoro rimwe umwana w'uyu mugore arapfa, kubera ko yamuryamiye. 20Nuko rero nyagasani, uyu mugore abyuka mu gicuku nsinziriye, ajyana umwana wanjye wari undyamye iruhande amuryamisha ku buriri bwe, noneho uwe wapfuye amundyamisha iruhande. 21Bukeye mu gitondo nkangutse kugira ngo njye konsa umwana wanjye, nsanga yapfuye! Ariko bamaze gucya mwitegereje neza, nsanga atari umwana wanjye nibyariye.”
22Nuko uwo mugore wundi aravuga ati: “Ashwi da, umwana muzima ni we wanjye naho upfuye ni uwawe.”
Ariko wa mugore wa mbere akomeza kuvuga ati: “Ashwi, umwana upfuye ni uwawe naho umuzima ni we wanjye.” Nuko bakomeza kujya impaka batyo bari imbere y'umwami.
23Umwami Salomo aravuga ati: “Umwe aravuga ngo ‘Umwana wanjye ni umuzima naho uwawe ni upfuye’, undi na we akavuga ngo ‘Ashwi da, umwana wawe ni uwapfuye naho uwanjye ni umuzima.’ ”
24Umwami ni ko gutegeka ati: “Nimunzanire inkota.” Barayimuzanira. 25Hanyuma umwami atanga itegeko ati: “Uyu mwana muzima nimumucemo kabiri igice kimwe mugihe umugore umwe, ikindi gice mugihe undi.”
26Umugore wari nyina w'umwana muzima impuhwe ziramusāba kubera umwana we, maze abwira umwami ati: “Ndakwinginze nyagasani, uwo mwana muzima wimwica, ahubwo muhe uriya mugore amwijyanire.”
Naho wa mugore wundi we aravuga ati: “Mucemo kabiri tumubure twembi.” 27Nuko umwami akemura impaka ati: “Uwo mwana ntimumwice, ahubwo nimumuhe uwamugiriye impuhwe kuko ari we nyina.”
28Abisiraheli bose bumvise uko umwami yaciye urwo rubanza, baramwubaha kubera ko biboneye ko Imana yamuhaye ubwenge, kugira ngo ace imanza zitabera.

Currently Selected:

1 Abami 3: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy