YouVersion Logo
Search Icon

1 Abanyakorinti 3

3
Abagaragu b'Imana
1Bavandimwe, sinabashije kuvugana namwe nk'ubwira abafite Mwuka w'Imana. Ahubwo navuganye namwe nk'uvugana n'abantu b'isi, bakiri bato mu bya Kristo. 2Nabatungishije amata, sinabagaburira ibyokurya bikomeye kuko mwari mutarabibasha, ndetse n'ubu ntimurabibasha. 3Muracyifata nk'ab'isi. Mbese ubwo ishyari n'amakimbirane bikirangwa muri mwe, ntibigaragara ko mwifata nk'ab'isi mukagengwa na kamere yanyu nk'abantu bose? 4Igihe umwe muri mwe avuga ati: “Jye ndi uwa Pawulo”, undi ati: “Jyewe ndi uwa Apolo#uwa Apolo: Reba 1.12.”, ntibiba byerekana ko mukimeze nk'ab'isi?
5Mbese ye, Apolo ni nde? Ese Pawulo we ni nde? Twembi turi abagaragu b'Imana batumye mwemera Kristo. Buri wese muri twe akora umurimo yiherewe na Nyagasani. 6Jyewe nateye imbuto Apolo arazivomera, ariko Imana ni yo yatumye zikura. 7Utera imbuto nta cyo ari cyo, uzivomera na we nta cyo ari cyo, Imana yonyine ni yo ituma zikura. 8Utera imbuto n'uzivomēra barahwanye, bombi Imana izabahemba ibihwanye n'umurimo bakoze. 9Twe dufatanya gukora umurimo w'Imana, naho mwe muri umurima wayo.
Ikindi kandi muri inzu y'Imana. 10Kubera ubuntu Imana yangiriye, nagenje nk'umwubatsi w'umuhanga nshyiraho urufatiro, undi muntu arwubakaho. Icyakora buri muntu niyitondere uburyo yubaka kuri urwo rufatiro. 11Nta muntu ubasha gushyiraho urundi rufatiro, rutari urwashyizweho ari rwo Yezu Kristo. 12Kuri urwo rufatiro umuntu ashobora kurwubakishaho izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'agaciro, cyangwa agakoresha ibiti, cyangwa ibyatsi cyangwa ibikenyeri. 13Uko byaba kose, ibikorwa bya buri muntu bizashyirwa ahagaragara ku munsi Imana izaciraho imanza. Kuri uwo munsi bizamenyekana birangwe n'umuriro, umuriro ni na wo uzasuzuma akamaro k'ibikorwa bya buri muntu. 14Umuntu azahembwa niba ibikorwa bye birokotse uwo muriro. 15Nyamara icyo yubatse nigikongorwa n'umuriro azaba ahombye, ariko we ubwe azakizwa nk'uwiyatse umuriro.
16Mbese ntimuzi yuko muri Ingoro y'Imana, na Mwuka wayo akaba atuye muri mwe? 17Nuko rero umuntu usenya Ingoro y'Imana na we Imana izamuhindura ivu, kuko iyo ngoro yayigize iyayo kandi iyo Ngoro ni mwebwe.
18Ntihakagire uwishuka. Nihagira umuntu muri mwe wibwira ko ari umunyabwenge uko ab'iki gihe babibona, abanze yemere kuba umupfu kugira ngo abone kuba umunyabwenge nyakuri. 19Erega ubwenge bw'iyi si ku Mana ni ubupfu, nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo:
“Imana ifatira abanyabwenge mu mutego w'uburiganya bwabo!”
20Biravuga kandi ngo:
“Nyagasani azi ibyo abanyabwenge batekereza,
azi ko nta kamaro bifite.”
21Bityo ntihagire uwiratana abantu kuko byose ari ibyanyu, 22yaba Pawulo cyangwa Apolo cyangwa Petero, yaba isi cyangwa ubugingo cyangwa urupfu, byaba ibyo muri iki gihe cyangwa ibyo mu gihe kizaza byose ni ibyanyu, 23kandi mwebwe muri aba Kristo, na Kristo ni uw'Imana.

Currently Selected:

1 Abanyakorinti 3: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy