YouVersion Logo
Search Icon

Nahumu 1

1
1Ngiki igitabo gikubiyemo ibyo Imana yahishuriye Nahumu wo mu mujyi wa Elikoshi. Kirimo imiburo y'ibyerekeye umurwa wa Ninive#Ninive: wari umurwa mukuru w'igihugu cya Ashūru..
Uhoraho ateye ubwoba ariko agira neza
2Uhoraho ni Imana ifuha kandi ihōra,
Uhoraho agira uburakari bwinshi kandi agahōra.
Uhoraho ahōra abamurwanya,
arakarira abanzi be.
3Uhoraho atinda kurakara,
nyamara afite imbaraga nyinshi,
ntabura guhana abagizi ba nabi.
Aho Uhoraho anyuze haba inkubi y'umuyaga na serwakira,
ibicu ni umukungugu utumurwa n'ibirenge bye.
4Acyaha inyanja igakama,
inzuzi zose na zo azikamyamo amazi,
atuma inzuri z'i Bashani n'izo kuri Karumeli zuma,
uburabyo bwo ku bisi bya Libani na bwo buruma.
5Atuma imisozi itingita,
udusozi na two ducika inkangu.
Iyo ahingutse isi irahindagana,
isi n'abayituye bose birakangarana.
6Ni nde wahangara kumuhagarara imbere yarakaye?
Ni nde wahangana n'umujinya we ukaze?
Uburakari bwe bugurumana nk'inkongi y'umuriro,
butuma n'ibitare bisatagurika.
7Uhoraho agira neza,
ni ubuhungiro mu gihe cy'amakuba,
yita ku bamwisunga.
8Nyamara Ninive azayiteza umwuzure ayirimbure,
abanzi be azabakurikirana abamarire ku icumu.
Ubutumwa ku Banyashūru no ku Bayuda
9Ni kuki mwigomeka ku Uhoraho?
Azabatsemba abamareho.
Abanzi be ntibazongera kubyutsa umutwe.
10Bameze nk'amahwa asobekeranye,
ni abanyarugomo bameze nk'abasinzi,
ni cyo gituma bazagurumana nk'ibishakashaka byumye.
11Ninive we, muri wowe haturutse umuntu ucura inama mbi,
agambirira ibibi akigomeka#umuntu … akigomeka: ni umwe mu bami ba Ashūru, ndetse yaba Senakeribu wateye u Buyuda agasuzugura Uhoraho. Reba 2 Bami 18.13–19.37. ku Uhoraho.
12Uhoraho arabwira Abayuda ati:
“Abanyashūru babarusha imbaraga kandi ni benshi,
ariko bazarimbuka bashireho.
Namwe nabateye umubabaro,
ariko sinzongera kubababaza.
13Ubu ngiye kubavana mu gahato k'Abanyashūru,
nzaca ingoyi bababohesheje.”
14Mwa batuye i Ninive mwe,
dore iteka Uhoraho abaciriyeho.
“Nta rubyaro ruzabakomokaho ngo ruzabitirirwe.
Nzamenagura amashusho asengwa mwabaje n'ayo mwacuze,
nzayamenagurira mu ngoro z'ibigirwamana byanyu.
Namwe nta cyo mukimaze ngiye kubacukurira!”

Currently Selected:

Nahumu 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy