YouVersion Logo
Search Icon

Mariko 1

1
Yohani Mubatiza yigisha kandi abatiza
(Mt 3.1-12; Lk 3.1-18; Yh 1.19-28)
1Ngiyi intangiriro y'Ubutumwa bwiza bwerekeye Yezu Kristo Umwana w'Imana. 2Byanditswe mu gitabo cy'umuhanuzi Ezayi ngo:
“Dore nohereje intumwa yanjye mbere yawe,
kugira ngo igutunganyirize inzira.
3Nimwumve ijwi ry'urangururira mu butayu ati:
‘Nimutunganye inzira ya Nyagasani,
muringanize aho azanyura.’ ”
4Yohani yatungutse mu butayu atangaza ko abantu bagomba kwihana bakabatizwa, kugira ngo bababarirwe ibyaha.
5Icyo gihe abaturage bo mu ntara yose ya Yudeya n'abo mu murwa wayo wa Yeruzalemu bose basangaga Yohani, akababatiriza mu ruzi rwa Yorodani, bemerera mu ruhame ibyaha byabo.
6Yohani yambaraga umwambaro uboheshejwe ubwoya bw'ingamiya,#yambaraga … ingamiya: reba 2 Bami 1.8. akawukenyeza umukandara w'uruhu. Yatungwaga n'isanane#isanane: cg inzige. n'ubuki bw'ubuhura, 7akajya atangaza ati: “Nyuma yanjye hagiye kuza undusha ububasha, ntibinkwiriye no kunama ngo mbe napfundura udushumi tw'inkweto ze. 8Jyewe ndababatirisha amazi, ariko we azababatirisha Mwuka Muziranenge.”
Yezu abatizwa na Yohani
(Mt 3.13-17; Lk 3.21-22; Yh 1.31-34)
9Muri iyo minsi Yezu ava i Nazareti yo muri Galileya, maze Yohani amubatiriza muri Yorodani. 10Yezu akiva mu mazi abona ijuru rirakingutse, na Mwuka w'Imana amumanukiraho asa n'inuma. 11Nuko humvikana ijwi ry'uvugira mu ijuru ati: “Uri Umwana wanjye nkunda cyane, ni wowe nishimira.”
Yezu ageragezwa na Satani
(Mt 4.1-11; Lk 4.1-13)
12Mwuka w'Imana aherako amujyana mu butayu, 13ahamara iminsi mirongo ine ageragezwa na Satani. Yahabanaga n'inyamaswa, abamarayika ari bo bamukorera.
Yezu atangira umurimo we mu ntara ya Galileya
(Mt 4.12-17; Lk 4.14-15)
14Yohani amaze gufungwa#gufungwa: reba 6.17-18., Yezu ajya muri Galileya yamamaza Ubutumwa bwiza bw'Imana agira ati: 15“Igihe kirageze, ubwami bw'Imana buregereje. Nimwihane maze mwemere Ubutumwa bwiza.”
Yezu ahamagara abarobyi bane
(Mt 4.18-22; Lk 5.1-11)
16Nuko Yezu anyura iruhande rw'ikiyaga cya Galileya, abona Simoni#Simoni: ni we Petero. n'umuvandimwe we Andereya barobesha imitego y'amafi mu kiyaga, kuko bari abarobyi. 17Yezu arababwira ati: “Nimunkurikire#Nimunkurikire: reba Abigishwa. nzabagira abarobyi b'abantu.” 18Bahita basiga aho imitego yabo baramukurikira.
19Yigiye imbere ho gato abona Yakobo na Yohani bene Zebedeyi. Na bo bari mu bwato batunganya imitego barobeshaga. 20Ako kanya Yezu arabahamagara. Nuko basiga se Zebedeyi n'abakozi be mu bwato baramukurikira.
Yezu akiza umuntu wahanzweho
(Lk 4.31-37)
21Nuko bagera i Kafarinawumu. Ku munsi w'isabato Yezu ajya mu rusengero rw'Abayahudi atangira kwigisha. 22Abaho batangazwa cyane n'imyigishirize ye, kuko atigishaga nk'abigishamategeko, ahubwo we yigishaga nk'ufite ubushobozi.
23Ako kanya mu rusengero haboneka umuntu wahanzweho n'ingabo ya Satani, avuga aranguruye ati: 24“Yezu w'i Nazareti, uradushakaho iki? Mbese wazanywe no kuturimbura? Nzi uwo uri we, ni wowe Muziranenge wavuye ku Mana.”
25Yezu acyaha iyo ngabo ya Satani ati: “Ceceka muvemo!”
26Nuko itigisa uwo muntu bikabije maze imuvamo ivuza induru. 27Bose barumirwa bigeza aho babazanya bati: “Ibi ni ibiki? Mbega inyigisho nshya! Arategekana ububasha ingabo za Satani na zo zikamwumvira!”
28Bidatinze inkuru ye yamamara mu karere kose ka Galileya.
Yezu akiza abarwayi benshi
(Mt 8.14-17; Lk 4.38-41)
29Bakiva mu rusengero Yezu ajya kwa Simoni na Andereya, ari kumwe na Yakobo na Yohani. 30Bagezeyo basanga nyirabukwe wa Simoni aryamye ahinda umuriro. Ako kanya babwira Yezu iby'uburwayi bwe. 31Yezu aramusanga, amufata ukuboko aramwegura. Nuko umuriro urazima, arabyuka arabazimanira.
32Nimugoroba izuba rirenze#izuba rirenze: reba Lk 4.40 (sob)., abantu bamuzanira abarwayi bose n'abahanzweho n'ingabo za Satani. 33Abaturage b'umujyi bose bari bateraniye ku irembo. 34Nuko akiza abantu benshi bari barwaye indwara zitari zimwe, amenesha n'ingabo nyinshi za Satani zari mu bantu. Ariko ntiyazikundira kuvuga kuko zari zamumenye.
Yezu avuga Ubutumwa bwiza muri Galileya
(Lk 4.42-44)
35Bukeye bwaho Yezu abyuka kare mu rukerera, ajya ahantu hiherereye arasenga. 36Simoni na bagenzi be bajya kumushaka. 37Bamubonye baramubwira bati: “Abantu bose baragushaka.”
38Arabasubiza ati: “Ahubwo nimuze tujye mu yindi misozi idukikije, na ho namamazeyo Ubutumwa bwiza kuko ari cyo cyanzanye.” 39Nuko azenguruka Galileya yose avuga Ubutumwa bwiza, abutangariza mu nsengero zaho kandi amenesha ingabo za Satani zari mu bantu.
Yezu akiza umuntu urwaye ibibembe
(Mt 8.1-4; Lk 5.12-16)
40Nuko umuntu urwaye ibibembe asanga Yezu aramupfukamira, aramubwira ati: “Ubishatse wankiza.”
41Yezu amugirira impuhwe, arambura ukuboko amukoraho agira ati: “Ndabishaka kira.” 42Ako kanya ibibembe bimushiraho arakira. 43Yezu ahita amusezerera amwihanangiriza ati: 44“Uramenye ntugire uwo ubibwira. Icyakora ujye kwiyereka umutambyi maze uture igitambo cyo guhumanurwa nk'uko Musa yabitegetse, bibabere icyemezo cy'uko wakize.”
45Nyamara uwo muntu akimara kuva aho atangira kubyamamaza, abibwira umuhisi n'umugenzi bigeza aho Yezu yari atakigenda mu mijyi ku mugaragaro, ahubwo akigumira mu gasozi ahantu hadatuwe, akaba ari ho abantu bamusanga baturutse hirya no hino.

Currently Selected:

Mariko 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy