YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 20

20
Kuzuka kwa Yezu
(Mt 28.1-8; Mk 16.1-8; Lk 24.1-12)
1Ku cyumweru ari wo munsi wa mbere, Mariya w'i Magadala aza ku mva bwenda gucya, abona ibuye ryavanywe ku mva. 2Nuko ariruka asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati: “Bavanye databuja mu mva kandi ntituzi aho bamushyize.”
3Petero ahagurukana na wa mwigishwa wundi bajya ku mva. 4Bombi bariruka ariko wa mwigishwa wundi asiga Petero, amutanga kugera ku mva. 5Arunama abona imyenda irambitse aho, ariko ntiyinjiramo. 6Simoni Petero na we aba arahageze yinjira mu mva, abona imyenda irambitse aho 7n'igitambaro cyari gitwikiriye umutwe wa Yezu kitari hamwe n'indi myenda, ahubwo kiri ukwacyo kizinze. 8Nuko wa mwigishwa wundi wageze ku mva bwa mbere na we arinjira, abonye ibyo yemera ko Yezu yazutse. 9Bari batarasobanukirwa Ibyanditswe bivuga ko agomba kuzuka. 10Nuko abo bigishwa bisubirira imuhira.
Yezu abonekera Mariya w'i Magadala
(Mt 28.9-10; Mk 16.9-11)
11Mariya yari ahagaze hafi y'imva arira. Akirira arunama areba mu mva 12maze abona abamarayika babiri bambaye imyambaro yera bicaye aho umurambo wa Yezu wari uri, umwe yicaye aho umutwe wari uri undi aho ibirenge byari biri. 13Baramubaza bati: “Wa mugore we, urarizwa n'iki?”
Arabasubiza ati: “Ni uko batwaye umurambo wa databuja, kandi sinzi aho bawushyize.”
14Amaze kuvuga atyo ahindukiye ngo arebe inyuma, abona Yezu ahagaze aho ariko ntiyamenya ko ari we. 15Yezu aramubaza ati: “Wa mugore we, urarizwa n'iki? Urashaka nde?”
Mariya akeka ko ari ushinzwe ubusitani, ni ko kumubwira ati: “Nyabuneka, niba ari wowe watwaye umurambo, mbwira aho wawushyize maze nywujyane.”
16Yezu aramubwira ati: “Mariya we.”
Mariya arahindukira amubwira mu kinyarameya ati: “Rabuni!” (Bisobanurwa ngo “Mwigisha”).
17Yezu aramubwira ati: “Wishaka kungumana#Wishaka kungumana: cg Ntunkoreho! kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data! Ahubwo genda usange abavandimwe banjye, ubabwire ko ngiye kuzamuka nkajya kwa Data ari we So, nkajya ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.”
18Mariya w'i Magadala aragenda abwira abigishwa ati: “Niboneye Nyagasani!” Nuko abatekerereza ibyo yamubwiye.
Yezu abonekera abigishwa be
(Mt 28.16-20; Mk 16.14-18; Lk 24.36-49)
19Nuko kuri uwo munsi bugorobye, ku cyumweru (ari wo munsi wa mbere), abigishwa ba Yezu bari bateraniye mu nzu, bakinze inzugi babitewe no gutinya Abayahudi. Yezu araza ahagarara hagati yabo arababwira ati: “Nimugire amahoro!” 20Amaze kuvuga atyo abereka ibiganza bye no mu rubavu rwe. Abigishwa babonye Nyagasani barishima cyane. 21Ababwira ubwa kabiri ati: “Nimugire amahoro! Uko Data yantumye ni ko nanjye mbatumye.” 22Amaze kuvuga atyo abahumekeraho ati: “Nimwakire Mwuka Muziranenge! 23Abo muzababarira ibyaha bose bazaba babibabariwe, kandi abo mutazabibabarira bazaba batabibabariwe.”
Yezu abonekera Tomasi
24Ariko Tomasi witwaga Didimo umwe mu bigishwa cumi na babiri, ntiyari kumwe na bo igihe Yezu yazaga. 25Nuko abandi bigishwa baramubwira bati: “Twabonye Nyagasani!”
Tomasi arababwira ati: “Nintabona imyenge y'imisumari mu biganza bye ngo nshyiremo urutoki, kandi ngo nshyire n'ikiganza mu rubavu rwe sinzabyemera.”
26Nuko iminsi umunani ishize na bwo abigishwa ba Yezu bari muri ya nzu, noneho na Tomasi ari kumwe na bo. Yezu aza inzugi zikinze, ahagarara hagati yabo aravuga ati: “Nimugire amahoro!” 27Abwira Tomasi ati: “Shyira urutoki aha ngaha, witegereze ibiganza byanjye kandi ushyire n'ikiganza cyawe mu rubavu rwanjye. Nuko ureke gushidikanya ahubwo unyemere!”
28Tomasi aramusubiza ati: “Mwami wanjye! Mana yanjye!”
29Yezu aramubwira ati: “Unyemejwe n'uko umbonye. Hahirwa abanyemera kandi batambonye.”
Intego y'iki gitabo
30Yezu ari kumwe n'abigishwa be yakoze n'ibindi bitangaza byinshi bimuranga, bitanditswe muri iki gitabo. 31Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwemere#mwemere: cg mugumye kwemera. yuko Yezu ari Kristo Umwana w'Imana, kandi ngo nimumwizera muherwe ubugingo muri we.

Currently Selected:

Yohani 20: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy