YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 13

13
Yezu yoza abigishwa be ibirenge
1Hari ku munsi ubanziriza Pasika y'Abayahudi. Yezu yari azi ko igihe kigeze cyo kuva kuri iyi si agasubira kwa Se. Nk'uko yari asanzwe akunda abe bari ku isi, ni ko yakomeje kubakunda byimazeyo#byimazeyo: cg kugeza ku iherezo..
2Nimugoroba Yezu n'abigishwa be bari ku meza bafungura. Satani yari yamaze kwemeza Yuda Isikariyoti mwene Simoni kumugambanira#kwemeza … kumugambanira: cg gufata umugambi ko Yuda … akwiye kumugambanira.. 3Yezu yari azi ko Se yamweguriye ibintu byose kandi ko yaturutse ku Mana, akazasubira ku Mana. 4Ni ko kuva ku meza, avanamo umwitero maze afata igitambaro aragikenyera. 5Asuka amazi ku ibesani atangira koza abigishwa be ibirenge, no kubahanaguza cya gitambaro yari akenyeje. 6Ageze kuri Simoni Petero we ahita amubaza ati: “Nyagasani, ni wowe ugiye kunyoza ibirenge?”
7Yezu aramusubiza ati: “Nturamenya icyo nkora ariko uzakimenya hanyuma.”
8Petero ati: “Reka da, ntuzigera unyoza ibirenge!”
Yezu aramusubiza ati: “Nintakoza ibirenge nta cyo turi bube tugihuriyeho.”
9Simoni Petero ati: “Noneho rero Nyagasani, ntunyoze ibirenge gusa ahubwo unyuhagire n'ibiganza no mu mutwe!”
10Yezu aramubwira ati: “Uwiyuhagiye umubiri wose ntakeneye gusubira kwiyuhagira, keretse koga ibirenge kuko aba atunganye rwose. Kandi koko muratunganye, nyamara si mwese.”
11Yari azi uri bumugambanire, ni yo mpamvu yavuze ati: “Ntimutunganye mwese.”
12Yezu amaze kuboza ibirenge asubizamo umwitero we asubira ku meza. Nuko arababaza ati: “Aho musobanukiwe ibyo maze kubagirira? 13Munyita Umwigisha na Shobuja kandi ntimwibeshya kuko ari ko biri. 14Ubwo rero mbogeje ibirenge, ndi Shobuja n'Umwigisha wanyu namwe mugomba kubyozanya. 15Mbahaye urugero ngo mujye mukora nk'uko mbagiriye. 16Ndababwira nkomeje ko nta mugaragu uruta shebuja, kandi ko nta ntumwa iruta uwayitumye. 17Ubwo mumenye ibyo muzaba muhiriwe nimubikurikiza.
18“Si mwebwe mwese mvuga kuko nzi abo natoranyije. Ariko ni ngombwa ko ibi Byanditswe biba ngo: ‘Uwo dusangira ni we umpindutse’. 19Igitumye mbibabwira bitaraba ni ukugira ngo igihe bizaba bibaye muzemere uwo ndi we. 20Ndababwira nkomeje ko uwakiriye uwo ntumye ari jye azaba yakiriye, kandi unyakiriye aba yakiriye Uwantumye.”
Yezu ahanura ko agiye kugambanirwa
(Mt 26.20-25; Mk 14.17-21; Lk 22.21-23)
21Yezu amaze kuvuga atyo ni ko gushenguka maze avuga yeruye ati: “Ndababwira nkomeje ko umwe muri mwe agiye kungambanira.”
22Abigishwa be barebana bumiwe, bayoberwa uwo avuze uwo ari we. 23Umwe muri bo, uwo Yezu yakundaga cyane yari hafi ye. 24Simoni Petero amucira amarenga ati: “Mubaze uwo avuze uwo ari we.”
25Uwo mwigishwa yegama mu gituza cya Yezu aramubaza ati: “Nyagasani, uwo uvuze ni nde?”
26Yezu aramusubiza ati: “Uwo mpereza ikimanyu cy'umugati ngiye gukoza mu burisho ni we uwo.” Nuko afata ikimanyu agikozamo, agihereza Yuda Isikariyoti mwene Simoni. 27Yuda amaze guhabwa icyo kimanyu ni bwo Satani yamwinjiyemo.
Nuko Yezu aramubwira ati: “Icyo ukora gikore bwangu.”
28Ariko nta n'umwe mu basangiraga na we wamenye icyatumye amubwira atyo. 29Kubera ko Yuda yari umubitsi w'amafaranga, bamwe batekereje ko Yezu amubwiye kugura ibyo bakeneye by'umunsi mukuru, cyangwa kugira icyo aha abakene.
30Yuda akimara kwakira cya kimanyu ako kanya arasohoka. Icyo gihe hari nijoro.
Itegeko rishya
31Yuda amaze gusohoka Yezu aravuga ati: “Ubu Umwana w'umuntu ahawe ikuzo kandi ahesheje Imana ikuzo. 32Kandi ubwo ahesheje Imana ikuzo, na yo izamuha ku ikuzo ryayo bwite kandi izabikora bidatinze. 33Bana banjye, ndacyari kumwe namwe akanya gato. Ariko nk'uko nabwiye Abayahudi namwe ni ko mbabwira: muzanshaka nyamara aho ngiye ntimuzashobora kuhagera. 34Mbahaye itegeko rishya ngo mukundane. Nk'uko nabakunze abe ari ko namwe mukundana. 35Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye ni uko bazabona mukundana.”
Yezu abwira Petero ko ari bumwihakane
(Mt 26.31-35; Mk 14.27-31; Lk 22.31-34)
36Simoni Petero aramubaza ati: “Nyagasani, ugiye he?”
Yezu aramusubiza ati: “Aho ngiye ntushobora kuhankurikira ubu, ariko uzahankurikira mu gihe kizaza.”
37Petero aramubaza ati: “Nyagasani, nabuzwa n'iki kugukurikira ubu? No kugupfira nabyemera!”
38Yezu aramusubiza ati: “Aho wakwemera kumpfira koko? Ndakubwira nkomeje ko inkoko itari bubike utaranyihakana gatatu.”

Currently Selected:

Yohani 13: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy