YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 150

150
Gusingiza Imana
1Haleluya!
Nimusingize Imana muri mu Ngoro yayo!
Mu ijuru ryayo nimuyisingize kuko ari nyir'ubushobozi.
2Nimuyisingize kubera ibyo yakoze bikomeye,
nimuyisingize kubera ubuhangange bwayo buhambaye.
3Nimuyisingize muvuza amakondera,
nimuyisingize mucuranga inanga nyamuduri n'inanga y'indoha#inanga nyamuduri … indoha: reba Zab 33.2 (ishusho)..
4Nimuyisingize muvuza ishakwe kandi mubyina,
nimuyisingize mucuranga ibinyamirya n'imyironge.
5Nimuyisingize muvuza ibyuma birangīra,
nimuyisingize muvuza ibyuma binihīra.
6Ibifite ubuzima byose nibisingize Uhoraho!
Haleluya!

Currently Selected:

Zaburi 150: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy