YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 2

2
Ubwenge burinda gukora ikibi
1Mwana wanjye, wite ku byo nkubwira, amabwiriza yanjye uyazirikane, 2utege ugutwi inyigisho z'ubwenge kandi wihatire kuzisobanukirwa. 3Witabaze ubwenge wiyambaze ubushishozi, 4ushake ubwenge nk'ushaka ifeza, ubucukure nk'ucukura amabuye y'agaciro. 5Ni bwo uzasobanukirwa icyo ari cyo kubaha Uhoraho, bityo uzabasha kumenya Imana. 6Koko rero Uhoraho ni we utanga ubwenge, ni we utanga ubumenyi n'ubushishozi. 7Ni we uha abanyamurava ishya n'ihirwe, ni we ngabo ikingira abantu b'indahemuka. 8Agoboka abakurikiza ibyemezo afashe, ni na we urinda abayoboke be. 9Ni bwo uzasobanukirwa ubutungane n'ukuri n'ubutabera, bityo uzamenya icyo ugomba gukora. 10Ubwenge buzaguturamo, ubumenyi buzagutera ibyishimo. 11Ubushishozi buzakurinda, ubuhanga buzakuyobora. 12Bizakurinda imigenzereze mibi, bigutsindire abanyabinyoma, 13bizakurinda abateshuka inzira iboneye, bakanyura inzira z'umwijima. 14Banezezwa no gukora ibibi, bakishimira ibikorwa by'ubugome. 15Barangwa n'uburyarya bagakora ibitaboneye. 16Nugenza utyo uzirinda umugore w'indaya ugushukisha akarimi keza. 17Ni umugore watandukanye n'umugabo we, akica isezerano yagiranye na we imbere y'Imana. 18Ujya iwe aba yishyiriye urupfu, koko imigenzereze ye iganisha ikuzimu. 19Ugiye iwe wese ntagaruka, ntiyongera kugira imigenzereze imuzanira ubugingo. 20Wowe rero ujye ugenza nk'abantu baboneye, ukurikize imigenzereze y'intungane. 21Koko rero, abantu b'indakemwa ni bo bazatura mu gihugu, abanyamurava ni bo bazakirambamo. 22Nyamara abagizi ba nabi bazakirukanwamo, abagome bazagicibwamo.

Currently Selected:

Imigani 2: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy