YouVersion Logo
Search Icon

Ezira 10

10
Abayahudi basezerera abagore babo b'abanyamahangakazi
1Nuko Ezira akiri imbere y'Ingoro y'Imana apfukamye asenga, avuga ibyaha bakoze kandi arira, imbaga nyamwinshi y'Abisiraheli, abagabo n'abagore n'abana, bateranira aho yari ari barira cyane. 2Nuko Shekaniya mwene Yehiyeli wo mu nzu ya Elamu abwira Ezira ati: “Twacumuye ku Mana yacu, kuko twebwe Abisiraheli twashatse abanyamahangakazi twasanze muri iki gihugu. Ariko nubwo bimeze bityo turacyafite icyizere. 3Ubu nimuze tugirane amasezerano n'Imana yacu, maze dusezerere abo bagore bose hamwe n'abana babo. Bityo twumvire inama wowe n'abakurikiza amabwiriza y'Imana yacu mwatugiriye. Ibyo tuzabikora dukurikije Amategeko yayo. 4None haguruka iki kibazo ni wowe kireba, ibyo tuvuze ubikore kandi komera turagushyigikiye.”
5Nuko Ezira arahaguruka arahiza abakuru b'abatambyi n'ab'Abalevi n'ab'Abisiraheli bose, ko bazakurikiza iyo nama. Nuko barahira ko bazayikurikiza. 6Ezira ava aho yari ari imbere y'Ingoro y'Imana, ajya kwa Yehohanani mwene Eliyashibu. Agezeyo yanga kugira icyo arya n'icyo anywa, kubera ko yari yashegeshwe n'igicumuro cy'abatahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago.
7Nuko itangazo ryamamazwa mu gihugu cy'u Buyuda no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu, rimenyesha abatahutse bose ko bagomba guteranira i Yeruzalemu. 8Ryavugaga kandi ko umuntu wese uzaba ataragera i Yeruzalemu nyuma y'iminsi itatu ritanzwe, hakurikijwe icyemezo cy'abatware n'abakuru b'amazu, azanyagwa umutungo we kandi acibwe mu muryango w'abatahutse. 9Nyuma y'iminsi itatu, ni ukuvuga ku itariki ya makumyabiri y'ukwezi kwa cyenda#itariki … cyenda: ukurikije kalendari y'ubu ni mu ntangiriro z'Ukuboza. Muri Isiraheli icyo gihe haba hagwa imvura kandi hakonje., abagabo bose bo mu muryango wa Yuda n'abo mu wa Benyamini baraza bateranira i Yeruzalemu ku kibuga cy'Ingoro y'Imana. Kubera impamvu z'iryo teraniro no kubera imvura yagwaga, abantu bahindaga umushyitsi.
10Umutambyi Ezira arahaguruka arababwira, ati: “Mwa bagabo mwe, mwacumuye ku Mana kuko mwashatse abanyamahangakazi, bityo mugwiza ibyaha by'Abisiraheli. 11None rero nimwihane ibyaha byanyu imbere y'Uhoraho Imana ya ba sogokuruza, maze mukore ibyo ashaka. Nimwitandukanye n'abanyamahanga twasanze muri iki gihugu, kandi musezerere abanyamahangakazi mwashatse.”
12Nuko abari bateraniye aho bose bavuga baranguruye bati: “Ibyo uvuze ni ukuri tuzabikora. 13Icyakora turi benshi kandi ni igihe cy'imvura, ntibishoboka ko tuguma hanze. Byongeye kandi iki kibazo ntikiri burangire mu munsi umwe cyangwa ibiri, kuko abakoze icyo cyaha turi benshi. 14Abatware bacu nibabe ari bo baduhagararira. Abaturage bose ba buri mujyi bashatse abanyamahangakazi bajye bitaba ku matariki bazahamagarwaho, bazane n'abakuru n'abacamanza bo mu mijyi y'iwabo. Bityo iki kibazo kizatungane, maze Imana yacu idukureho umujinya wayo ukaze.” 15Yonatani mwene Asaheli na Yahazeya mwene Tikuva, ni bo bonyine banze iyo nama bashyigikiwe na Meshulamu n'Umulevi Shabetayi.
16Abatahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago bemera iyo nama, maze batoranya umutambyi Ezira hamwe n'abatware b'amazu yose babavuzwe mu mazina. Nuko ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa cumi#itariki … cumi: ukurikije kalendari y'ubu ni mu Ukuboza hagati., abatoranyijwe batangira gusuzuma icyo kibazo. 17Naho ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa mbere#itariki … mbere: ni muri Werurwe hagati., barangiza gusuzuma icyo ikibazo cy'abashatse abanyamahangakazi.
Urutonde rw'Abayahudi bari barashatse abanyamahangakazi
18Mu batambyi, aba ni bo bari barashatse abanyamahangakazi:
Mu bakomokaga kuri Yeshuwa mwene Yosadaki na bene wabo ni
Māseya na Eliyezeri, na Yaribu na Gedaliya.
19Nuko basezerana gusezerera abagore babo, kandi batamba isekurume y'intama yo guhongerera igicumuro cyabo.
20Mu bakomokaga kuri Imeri ni Hanani na Zebadiya.
21Mu bakomokaga kuri Harimu ni Māseya na Eliya na Shemaya, na Yehiyeli na Uziya.
22Mu bakomokaga kuri Pashehuri ni Eliyowenayi na Māseya na Ishimayeli, na Netanēli na Yozabadi na Elasa.
23Mu Balevi, aba ni bo bari barashatse abanyamahangakazi:
Yozabadi na Shimeyi na Kelaya (ubundi kandi yitwa Kelita), na Petahiya na Yuda na Eliyezeri.
24Mu baririmbyi ni Eliyashibu.
Mu barinzi b'Ingoro y'Imana ni Shalumu na Telemu na Uri.
25Muri rubanda rw'Abisiraheli, aba ni bo bari barashatse abanyamahangakazi:
Mu bakomokaga kuri Paroshi ni Ramiya na Iziya, na Malikiya na Miyamini, na Eleyazari na Malikiya wundi na Benaya.
26Mu bakomokaga kuri Elamu ni Mataniya na Zakariya na Yehiyeli, na Abidi na Yeremoti na Eliya.
27Mu bakomokaga kuri Zatu ni Eliyowenayi na Eliyashibu na Mataniya, na Yeremoti na Zabadi na Aziza.
28Mu bakomokaga kuri Bebayi ni Yehohanani na Hananiya, na Zabayi na Atilayi.
29Mu bakomokaga kuri Bani ni Meshulamu na Maluki na Adaya, na Yashubu na Sheyali na Yeremoti.
30Mu bakomokaga kuri Pahati-Mowabu ni Adina na Kelali, na Benaya na Māseya, na Mataniya na Besalēli, na Binuwi na Manase.
31Mu bakomokaga kuri Harimu ni Eliyezeri na Ishiya, na Malikiya na Shemaya na Simeyoni, 32na Benyamini na Maluki na Shemariya.
33Mu bakomokaga kuri Hashumu ni Matenayi na Matata, na Zabadi na Elifeleti, na Yeremayi na Manase na Shimeyi.
34Mu bakomokaga kuri Bani ni Madayi na Amuramu na Uweli, 35na Benaya na Bedeya na Keluhi, 36na Vaniya na Meremoti na Eliyashibu, 37na Mataniya na Matenayi na Yāsayi, 38na Bani na Binuwi na Shimeyi, 39na Shelemiya na Natani na Adaya, 40na Makinadebayi na Shashayi na Sharayi, 41na Azarēli na Shelemiya na Shemariya, 42na Shalumu na Amariya na Yozefu.
43Mu bakomokaga kuri Nebo ni Yeyiyeli na Matitiya, na Zabadi na Zebina, na Yadayi na Yoweli na Benaya.
44Abo bagabo bose bari barashatse abanyamahangakazi, ndetse bamwe muri bo bari barabyaranye abana#ndetse … abana: cg maze babasezerera hamwe n'abana babo..

Currently Selected:

Ezira 10: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy