YouVersion Logo
Search Icon

2 Abamakabe 1

1
Ibaruwa yandikiwe Abayahudi bo mu Misiri
1“Bavandimwe bacu b'Abayahudi bari mu Misiri,#Abayahudi … Misiri: hari hashize igihe kirekire Abayahudi benshi bimukiye mu Misiri, barahageze batura hamwe. twebwe abavandimwe banyu dutuye i Yeruzalemu no mu gihugu cy'u Buyuda, turabaramutsa kandi tubifuriza amahoro asesuye.
2“Imana niyibuke Isezerano yagiranye na Aburahamu na Izaki na Yakobo abagaragu bayo b'indahemuka, maze ibasenderezeho ibyiza byayo. 3Imana nibahe mwese ubushake bwo kuyisenga no gukora ibyo ishaka, mubikunze kandi mubikuye ku mutima. 4Nibahe gusobanukirwa Amategeko n'amabwiriza yayo, kandi ibahe amahoro. 5Niyumve amasengesho yanyu ibababarire ibicumuro byanyu, kandi ntikabatererane mu byago. 6Ibyo ni byo tubasabira muri iki gihe.
7“Mu mwaka wa 169,#169: ni ukuvuga mu mwaka wa 142 M.K. Hari hashize nk'imyaka makumyabiri. ku ngoma ya Demeteriyo, twarabandikiye tuti: ‘Ubu turi mu kababaro gakomeye, kuva aho Yasoni n'abayoboke be batatiye ahantu haziranenge n'Imana Umwami wacu. 8Bageze n'aho batwika umuryango munini w'Ingoro kandi bica inzirakarengane, ariko twatakambiye Uhoraho maze aratwumva. Twashoboye gutamba igitambo no gutura ituro ry'ifu, ducana amatara kandi tumurika imigati yeguriwe Imana.’ 9None rero tubandikiye tubashishikariza kwizihiza mu minsi irindwi, ibirori by'iminsi mikuru y'Ingando mu kwezi kwa Kisilevu.
10“Byanditswe mu mwaka wa 188.#188: ni ukuvuga mu mwaka wa 124 M.K.
Ibaruwa yandikiwe Arisitobule
Urupfu rwa Antiyokusi
“Arisitobule umujyanama w'Umwami Putolemeyi, ukomoka mu batambyi beguriwe Imana, namwe Bayahudi batuye mu Misiri, twebwe Abayahudi batuye i Yeruzalemu no mu Buyuda hamwe n'Inama nkuru na Yuda#Yuda: uvugwa hano ni Yuda Makabe., turabaramutsa kandi tubifuriza ubuzima buzira umuze.
11“Turashimira Imana cyane kuko yadukuye mu makuba akomeye. Ni yo ubwayo yadutsindiye umwami, 12imenesha abari bahagurukiye gutera umurwa muziranenge.
13“Koko rero igihe Umwami Antiyokusi yajyaga mu Buperesi, ingabo ze zabonekaga nk'aho ari indatsimburwa, nyamara we n'ingabo ze bicirwa mu ngoro ya Naneya,#Naneya: cyari ikigirwamanakazi cyo muri Mezopotamiya. biturutse ku mayeri y'abatambyi b'icyo kigirwamanakazi.#13-16: Iyi nkuru ntihuje n'ibivugwa muri 1 Mak 6.1-13; 2 Mak 9.1-29. 14Antiyokusi ari kumwe n'ibyegera bye, yagiye muri iyo ngoro yitwaje ko agiye kurongora icyo kigirwamanakazi Naneya, ariko we agambiriye gutwara ubukungu bwinshi bwo muri iyo ngoro nk'inkwano. 15Abatambyi ba Naneya bari bashyize ubwo bukungu ahagaragara mu ngoro, maze Umwami Antiyokusi n'abari kumwe na we binjira mu gikari cy'ingoro. Bamaze kwinjira abatambyi bafunga imiryango, 16bakingura akaryango kari ahantu hihishe mu gisenge, maze Antiyokusi n'abari kumwe na we babicisha amabuye. Hanyuma imirambo yabo bayicamo ibice, ibihanga babijugunyira abari hanze. 17Imana yacu iragahora isingizwa yo yahannye abagizi ba nabi. Imana iragahora isingizwa muri byose.
Igitangaza cy'umuriro wo ku rutambiro
18“Ku itariki ya makumyabiri n'eshanu z'ukwezi kwa Kisilevu, tuzizihiza umunsi mukuru w'ihumanurwa ry'Ingoro y'Imana. Twasanze byaba byiza kubibamenyesha, kugira ngo namwe muzawizihize nk'uko mwizihiza iminsi mikuru y'Ingando. Ibyo bizatume kandi mwibuka umuriro wigaragaje, igihe Nehemiya yatambaga ibitambo amaze kubaka Ingoro n'urutambiro. 19Koko rero igihe ba sogokuruza bajyanywe mu Buperesi, abatambyi b'indahemuka b'icyo gihe bafashe umuriro ku rutambiro, bawuhisha ahantu h'ubwigobeko mu iriba ryakamye. Aho bawuhishe barahasibanganyije neza, ku buryo nta muntu n'umwe wigeze ahamenya. 20Imyaka irahita indi irataha, maze aho Imana ibishakiye, umwami w'u Buperesi yohereza Nehemiya i Yeruzalemu. Nuko Nehemiya ategeka abakomoka kuri ba batambyi bahishe wa muriro ngo bajye kuwushaka. 21Ariko bamubwira ko batahabonye umuriro, ahubwo ko bahasanze amazi y'urusukume,#amazi y'urusukume: bitaga kandi “Nafuta”: ni peterori itayunguruye. Nehemiya abategeka kujya kuyavoma bakayazana. Igihe bamaze gutegura ibikenewe byose bijyana n'igitambo, Nehemiya ategeka abatambyi gusuka ayo mazi hejuru y'inkwi no ku gitambo biri ku rutambiro. 22Ibyo birakorwa, hashize akanya izuba ryari rikingirijwe n'igicu riraka. Nuko umuriro mwinshi ugurumana ku rutambiro maze bose baratangara. 23Uko igitambo cyakongokaga, ni na ko abatambyi n'abari aho bose bafatanyaga gusenga. Yonatani agatera, abandi bakikiriza hamwe na Nehemiya.
Isengesho rya Nehemiya
24Basengaga bavuga bati: ‘Nyagasani, Nyagasani Mana yacu, ni wowe waremye ibintu byose. Uri indahangarwa n'umunyambaraga, uri umunyakuri n'umunyampuhwe. Ni wowe mwami wenyine kandi utunganye. 25Ni wowe wenyine mucunguzi n'umunyakuri, nyir'ububasha kandi uhoraho. Ni wowe witoranyirije ba sogokuruza urabiyegurira kugira ngo bagukorere, kandi witeguye gukiza Isiraheli ibyago byose. 26None rero wakire iki gitambo gitambiwe ubwoko bwawe bw'Abisiraheli. Ubarinde kuko wabiyeguriye kandi ubahe kugutunganira kugira ngo bagukorere. 27Korakoranya abacu ubavane mu bihugu byose batataniyemo, ubohore abagizwe inkoreragahato mu bihugu by'amahanga. Urebane impuhwe abo bose barengana bazira agasuzuguro n'urwango, kugira ngo amahanga amenye ko uri Imana yacu. 28Hana abadukandamiza kandi bakadusuzugurana ubwirasi. 29Tuza ubwoko bwawe ahantu wiyeguriye nk'uko Musa yabivuze.’
Umwami w'Ubuperesi yumva ibyerekeye inkongi y'umuriro
30“Hanyuma Abatambyi na bo batera indirimbo z'ibisingizo. 31Igitambo kimaze gukongoka, Nehemiya ategeka ko amazi asigaye bayasuka ku mabuye manini. 32Ibyo bimaze gukorwa ikirimi cy'umuriro kirarabya, ariko urumuri rwacyo ruganzwa n'urw'umuriro wakiraga ku rutambiro. 33Inkuru y'ibyabaye isakara hose. Nuko bajya kumenyesha umwami w'u Buperesi ko ahantu abatambyi bari barahishe umuriro mbere y'uko bajyanwaho iminyago havubutse amazi, Nehemiya na bagenzi be bayatwikisha igitambo. 34Umwami amaze kugenzura ibyabaye azitira aho hantu, ahagira ahaziranenge. 35Aho hantu umwami yahakuraga inyungu nyinshi, akajya aziha abatoni be ho impano. 36Ayo mazi Nehemiya na bagenzi be bayita ‘Nefutari’, bisobanurwa ngo ‘uguhumanurwa’, ariko benshi bakayita ‘Nafuta#nafuta: reba 1.21 (sob).’.

Currently Selected:

2 Abamakabe 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy