YouVersion Logo
Search Icon

1 Yohani 1

1
Jambo nyir'ubugingo
1Ibyo tubandikiye ni ibyerekeye Jambo utanga ubugingo, wahozeho kuva mbere na mbere.#kuva mbere na mbere: reba Yh 1.1. Uwo twaramwiyumviye, tumwibonera n'amaso yacu, turamwitegereza, tumukozaho n'intoki zacu. 2Koko kandi ubwo bugingo bwaragaragaye turabubona, turi abagabo bo kubuhamya kandi ni na bwo tubatangariza. Ni ubugingo buhoraho bwahoranye n'Imana Data maze ikabutugaragariza. 3Ibyo twabonye kandi twumvise ni byo tubatangariza namwe, kugira ngo mugirane ubumwe natwe. Ubwo bumwe kandi tubufitanye n'Imana Data n'Umwana wayo Yezu Kristo. 4Ibi tubibandikiye kugira ngo tugire#tugire: cg mugire. ibyishimo bisesuye.
Imana ni urumuri
5Ubutumwa twumvanye Yezu Kristo ari na bwo tubatangariza, ni uko Imana ari urumuri kandi ko nta mwijima na mba uba muri yo. 6Niba tuvuga rero ko dufitanye ubumwe na yo ariko tukagendera mu mwijima, tuba tubeshya ntitube dukora ibihuje n'ukuri. 7Ariko niba tugendera mu mucyo nk'uko na yo iba mu mucyo, tuba dufitanye ubumwe kandi amaraso ya Yezu Umwana wayo akatweza akatumaraho icyaha cyose.
8Niba tuvuga ko nta cyaha dufite tuba twishuka kandi nta kuri tuba dufite. 9Nyamara nitwemera ko twakoze ibyaha, Imana yo ni indahemuka n'intabera, ku buryo itubabarira ibyaha byacu kandi ikatweza, ikatumaraho ikibi cyose. 10Niba tuvuga ko tutigeze dukora icyaha, tuba twise Imana umunyabinyoma kandi nta jambo ryayo riba riturangwamo.

Currently Selected:

1 Yohani 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy