YouVersion Logo
Search Icon

Abafilipi 1

1
1 # Ibyak 16.12 Pawulo na Timoteyo imbata za Kristo Yesu, turabandikiye mwebwe abera bo muri Kristo Yesu b'i Filipi bose, hamwe n'abepisikopi n'abadiyakoni.
2Ubuntu bube muri mwe n'amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
Urukundo Pawulo akunda Abafilipi
3Nshima Imana yanjye iteka uko mbibutse, 4kandi uko mbasabiye mwese iteka ryose mbasabira nezerewe, 5kuko mwafatanije nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, muhereye ku munsi wa mbere mukageza na n'ubu. 6Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo, 7kandi birankwiriye ko mbatekereza ntyo mwese, kuko mu ngoyi zanjye no mu mpaka ngira kurwanira ubutumwa bwiza mpamya ko ari ubw'ukuri, mbahoza ku mutima nibuka ko musangiye nanjye ubuntu bw'Imana. 8Imana ni yo ntanze ho umugabo yuko mbakumbura mwese mu mbabazi za Kristo Yesu.
9Kandi iki ni cyo mbasabira, ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwiza ubwenge no kumenya kose, 10mubone uko murobanura ibinyuranye,#murobanura ibinyuranye: cyangwa, mushima ibyiza. kandi mubone uko muba abataryarya n'inyangamugayo kugeza ku munsi wa Kristo, 11mwuzuye imbuto zo gukiranuka ziheshwa na Yesu Kristo, kugira ngo Imana ishimwe kandi ihimbazwe.
12Bene Data, ndashaka ko mumenya yuko ibyambayeho bitabereye ubutumwa bwiza inkomyi ahubwo byabushyize imbere, 13#Ibyak 28.30 kuko byamenyekanye mu basirikare barinda Kayisari bose no mu bandi bose, yuko ari ku bwa Yesu naboshywe. 14Nuko ibyo bituma abenshi bo muri bene Data bari mu Mwami Yesu na bo biringizwa n'ingoyi zanjye, bakarushaho gutinyuka no kuvuga ijambo ry'Imana bashize amanga.
15Icyakora koko, bamwe babwiriza ibya Kristo babitewe n'ishyari no kwirema ibice, naho abandi bakabivugishwa n'umutima ukunze. 16Abo babivugishijwe n'urukundo, kuko bazi yuko nashyiriweho kurwanira ubutumwa bwiza, 17naho ba bandi bamamaza ibya Kristo babitewe no kwirema ibice, babikorana umutima ubarega bibwira ko bashobora kunyongerera umubabaro mu ngoyi zanjye.
18Mbese ibyo bitwaye iki? Nta cyo kuko uko bimeze kose, ari mu buriganya cyangwa mu kuri Kristo yamamazwa, kandi ibyo ndabyishimiye kandi nzagumya kubyishimira, 19kuko nzi yuko amaherezo ibyo bizampindukira agakiza, munsabiye kandi mpawe Umwuka wa Yesu Kristo, 20kuko ntegerezanya ibyiringiro yuko ntazakorwa n'isoni z'ikintu cyose, ahubwo nzajya ngira ubushizi bw'amanga bwose, buzatuma Kristo akomeza gukuzwa n'umubiri wanjye iteka ryose nk'uko bimeze ubu, nubwo nabaho cyangwa nubwo napfa.
21Erega ku bwanjye kubaho ni Kristo, kandi gupfa kumbereye inyungu! 22Ariko rero niba kubaho mu mubiri ari cyo kizantera gukomeza kwera imbuto z'umurimo wanjye, sinzi icyo nahitamo. 23Mpeze mu rungabangabo, kuko nifuza kugenda ngo mbane na Kristo, kuko ari byo birushaho kumbera byiza cyane, 24nyamara ku bwanyu ho kuguma mu mubiri ni byo binkwiriye. 25Nuko ubwo nizeye ibyo nzi neza yuko nzagumaho nkagumana namwe mwese, kugira ngo mujye imbere mwishimire kwizera, 26kandi kugira ngo muzarusheho kunyirata muri Kristo Yesu, ubwo nzasubira kugaruka iwanyu.
Pawulo abihanangiririza ngo bagire ubumwe bwa kivandimwe
27Icyakora, ingeso zanyu zimere nk'uko bikwiriye ubutumwa bwiza bwa Kristo, kugira ngo ninza kubasura cyangwa nintaza, nzumve ibyanyu yuko mushikamye mu Mwuka umwe muhuje umutima, kandi murwanira hamwe ku bwo kwizera ubutumwa bwiza, 28mudakangwa n'ababisha bo mu buryo bwose. Ubwo butwari bwo kudatinya kwanyu kuri bo ni ikimenyetso cyo kurimbuka kwabo, naho kuri mwe ni ikimenyetso cy'agakiza kanyu kava ku Mana. 29Kuko mutahawe kwizera Kristo gusa, ahubwo mwahawe no kubabazwa ku bwe, 30#Ibyak 16.19-40 mufite kwa kurwana mwambonanaga kandi ari na ko mukinyumvana na n'ubu.

Currently Selected:

Abafilipi 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy