YouVersion Logo
Search Icon

Luka 4

4
Yesu ageragezwa na Satani
(Mat 4.1-11; Mar 1.12-13)
1Yesu yuzuzwa Umwuka Wera, ava kuri Yorodani ajyanwa n'Umwuka mu butayu, 2amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa n'Umwanzi. Muri iyo minsi ntiyagira icyo arya, nuko ishize arasonza.
3Umwanzi aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, bwira iri buye rihinduke umutsima.”
4 # Guteg 8.3 Yesu aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n'umutsima gusa.’ ”
5Umwanzi aramuzamura amwereka ubwami bwose bwo mu isi mu kanya gato, 6aramubwira ati “Ndaguha ubu butware bwose n'ikuzo ryabwo, kuko ari jye wabugabanye kandi mbugabira uwo nshaka wese. 7Nuko numpfukamira ukandamya, buriya bwose buraba ubwawe.”
8 # Guteg 6.13 Yesu aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ ”
9Amujyana i Yerusalemu, amuhagarika ku gasongero k'urusengero aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, ijugunye hasi 10#Zab 91.11 kuko handitswe ngo ‘Izagutegekera abamarayika bayo bakurinde’, 11#Zab 91.12 kandi ngo ‘Bazakuramira mu maboko yabo ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ ”
12 # Guteg 6.16 Yesu aramusubiza ati “Haravuzwe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ”
13Umwanzi arangije ibyo amugerageresha byose aramureka, amutega ikindi gihe.
14Yesu asubira i Galilaya afite imbaraga z'Umwuka, inkuru ye yamamara mu bihugu byose bihereranye n'aho. 15Yigishiriza mu masinagogi yabo, bose baramuhimbaza.
Ab'i Nazareti bashaka kwica Yesu
(Mat 13.53-58; Mar 6.1-6)
16Ajya i Nazareti iyo yarerewe, ku munsi w'isabato yinjira mu isinagogi nk'uko yamenyereye, arahagarara ngo asome. 17Bamuha igitabo cy'umuhanuzi Yesaya, arakibumbura abona igice cyanditswemo ngo
18 # Yes 61.1-2 “Umwuka w'Uwiteka ari muri jye,
Ni cyo cyatumye ansīgira,
Kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza.
Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa,
N'impumyi ko zihumuka,
No kubohora ibisenzegeri,
19No kumenyesha abantu iby'umwaka Umwami agiriyemo imbabazi.”
20Amaze kubumba igitabo agisubiza umurinzi w'inzu, aricara. Abantu bose bari mu isinagogi baramutumbira. 21Nuko atangira kubabwira ati “Uyu munsi ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu.”
22Bose baramushima, batangazwa n'amagambo meza avuye mu kanwa ke bati “Mbese aho uyu si we mwene Yosefu?”
23Arababwira ati “Ntimuzabura kunciraho uyu mugani muti ‘Muvuzi, wivure. Ibyo twumvise byose ko wakoze i Kaperinawumu, bikore n'ino mu mudugudu wanyu.’ ” 24#Yoh 4.44 Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko ari nta muhanuzi wemerwa iwabo.
25 # 1 Abami 17.1 “Ariko ndababwira ukuri yuko hāriho abapfakazi benshi mu Bisirayeli mu gihe cya Eliya, ubwo ijuru ryakingwaga imyaka itatu n'amezi atandatu, inzara nyinshi igatera mu gihugu cyose. 26#1 Abami 17.8-16 Nyamara Eliya ntiyatumwa kuri umwe muri bo, ahubwo atumwa ku mugore w'umupfakazi w'i Sarefati mu gihugu cy'i Sidoni. 27#2 Abami 5.1-14 Kandi hāriho ababembe benshi mu Bisirayeli mu gihe cy'umuhanuzi Elisa, nyamara ntihakizwa n'umwe muri bo keretse Nāmani w'Umusiriya.”
28Abo mu isinagogi bose babyumvise batyo bagira umujinya mwinshi, 29barahaguruka bamwirukana mu mudugudu, bamugeza ku manga y'umusozi batuyeho bashaka kuyimutembagazamo, 30ariko abacamo aragenda.
Yesu akiza umuntu utewe na dayimoni
(Mar 1.23-28)
31Aramanuka ajya i Kaperinawumu, umudugudu w'i Galilaya, abigisha ku isabato. 32#Mat 7.28-29 Batangazwa no kwigisha kwe, kuko ijambo rye ryari rifite ubushobozi. 33Nuko mu isinagogi harimo umuntu utewe na dayimoni, atakambira Yesu ati 34“Ayii we! Duhuriye he Yesu w'i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri Uwera w'Imana.”
35Yesu aramucyaha ati “Hora muvemo.” Dayimoni amutura hasi hagati yabo, amuvamo atagize icyo amutwara.
36Bose barumirwa barabazanya bati “Mbega rino jambo ni jambo ki? Arategekesha abadayimoni ubutware n'ububasha bakavamo!” 37Inkuru ye yamamara hose mu gihugu gihereranye n'aho.
Yesu akiza nyirabukwe wa Simoni n'abandi benshi
(Mat 8.14-17; Mar 1.29-34)
38Arahaguruka asohoka mu isinagogi, yinjira mu nzu ya Simoni. Nyirabukwe wa Simoni yari arwaye ubuganga bwinshi, nuko baramumwingingira. 39Amuhagarara iruhande acyaha ubuganga bumuvamo, muri ako kanya arahaguruka arabagaburira.
40Nuko izuba rigiye kurenga, abafite abarwayi bose barwaye indwara zitari zimwe barabamuzanira. Abarambikaho ibiganza umwe umwe arabakiza. 41Kandi n'abadayimoni bava muri benshi bataka bati “Uri Umwana w'Imana.”
Arabacyaha, ababuza kuvuga kuko bari bazi yuko ari Kristo.
42Bukeye ajya mu butayu, abantu benshi baramushaka bagera aho ari, bashaka kumubuza ngo atava muri bo. 43Ariko arababwira ati “Nkwiriye kwigisha ubutumwa bwiza bw'Imana no mu yindi midugudu, kuko ari ibyo natumiwe.”
44Nuko yigishiriza mu masinagogi y'i Galilaya.

Currently Selected:

Luka 4: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy