YouVersion Logo
Search Icon

Abalewi 5:6-19

Abalewi 5:6-19 BYSB

azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza rw'icyaha yakoze, cy'umwagazi wo mu mukumbi w'umwana w'intama cyangwa w'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, umutambyi amuhongerere impongano y'icyaha yakoze. “Niba ari umukene ntabashe kubona umwana w'intama, azanire Uwiteka igitambo cyo gukuraho urubanza rw'icyaha yakoze, cy'intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, kimwe kibe igitambo cyo gutambirwa ibyaha, ikindi kibe icyo koswa. Abizanire umutambyi, na we abanze atambe icyo gutambirwa ibyaha, akinosheho umutwe, ariko ye kukigabanyamo kabiri. Amishe ku maraso y'icyo gitambo gitambirwa ibyaha ku rubavu rw'igicaniro, andi maraso yacyo agikandwemo avire ku gicaniro hasi. Icyo ni igitambo gitambirwa ibyaha. Icya kabiri acyose nk'uko byabwirijwe. Nuko umutambyi amuhongerere impongano y'icyaha yakoze, maze uwo muntu azakibabarirwa. “Niba ari umukene ntabashe kubona intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, azane ituro aturirira icyaha yakoze ry'igice cya cumi cya efa y'ifu y'ingezi ibe ituro rituririrwe ibyaha. Ntasukeho amavuta ya elayo, ntashyireho umubavu kuko rituririrwa ibyaha. Iyo fu ayizanire umutambyi, uwo mutambyi ayikureho iyuzuye urushyi, ibe urwibutso rw'iryo turo, ayosereze ku gicaniro, hejuru y'ibitambo byatambiwe Uwiteka bigakongorwa n'umuriro. Iryo ni ituro rituririrwa ibyaha. Nuko umutambyi amuhongerere impongano y'icyaha yakoze cya bene ubwo buryo, maze uwo muntu azakibabarirwa. Ifu isigaye ibe iy'umutamby, nk'uko biba ku ituro ry'ifu ridaturirirwa ibyaha.” Uwiteka abwira Mose ati “Nihagira umuntu ucumura, agakora icyaha atacyitumye mu byera by'Uwiteka akwiriye gutanga, azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza, cy'isekurume y'intama idafite inenge ikuwe mu mukumbi, y'igiciro uzacira cya shekeli z'ifeza zigezwe kuri shekeli y'Ahera, ibe igitambo cyo gukuraho urubanza. Kandi arihe igiciro cy'iby'Ahera yimanye, yongereho igice cyacyo cya gatanu, abihe umutambyi, umutambyi amuhongerere impongano ho iyo sekurume y'intama y'igitambo cyo gukuraho urubanza, maze uwo muntu azababarirwa. “Kandi nihagira umuntu ukora icyaha, agakora kimwe mu byo Uwiteka yabuzanije, naho yaba agikoze atacyitumye aba agiweho n'urubanza, kandi azabaho gukiranirwa kwe. Azanire umutambyi isekurume y'intama idafite inenge, ikuwe mu mukumbi y'igiciro uzacira, ibe igitambo cyo gukuraho urubanza, umutambyi amuhongerere impongano y'igicumuro yacumuye atacyitumye, atabizi, maze uwo muntu azakibabarirwa. Icyo ni igitambo cyo gukuraho urubanza, ni ukuri yagiweho n'urubanza imbere y'Uwiteka.”