Amaganya ya Yeremiya 3:22-26
Amaganya ya Yeremiya 3:22-26 BYSB
Imbabazi z'Uwiteka ni zo zituma tudashiraho, Kuko ibambe rye ritabura. Zihora zunguka uko bukeye, Umurava wawe ni munini. Umutima wanjye uravuga uti “Uwiteka ni we mugabane wanjye, Ni cyo gituma nzajya mwiringira.” Uwiteka abereye mwiza abamutegereje, N'ubugingo bw'umushaka. Ni byiza ko umuntu yiringira, Ategereje agakiza k'Uwiteka atuje.