YouVersion Logo
Search Icon

Yohana 7

7
Bene se wa Yesu ntibamwizera
1Hanyuma y'ibyo Yesu aba i Galilaya, ntiyashakaga kuba i Yudaya, kuko Abayuda bashakaga kumwica. 2#Lewi 23.34; Guteg 16.13 Iminsi mikuru y'Abayuda yitwa Ingando yendaga gusohora. 3Nuko bene se baramubwira bati “Va hano ujye i Yudaya, kugira ngo abigishwa bawe barebe imirimo ukora, 4kuko ari nta muntu ushaka kumenyekana wakorera ikintu mu rwihisho. Kuko ukora iyo mirimo, ngaho genda wiyereke abari mu isi bose!” 5(Bene se babivugiye batyo kuko batamwizeraga).
6Yesu arababwira ati “Igihe cyanjye ntikirasohora, ariko igihe cyanyu gihoraho iteka. 7Ab'isi ntibabasha kubanga, ariko jyewe baranyanga kuko mpamya ibyabo, yuko imirimo yabo ari mibi. 8Mwebweho nimujye muri iyo minsi mikuru, ariko jyeweho sinjyayo ubu kuko igihe cyanjye kitarasohora.” 9Amaze kubabwira ibyo, asigara i Galilaya.
10Ariko bene se bamaze kwikubura bagiye mu minsi mikuru, na we aragenda ariko atari ku mugaragaro, ahubwo nko mu rwihisho. 11Abayuda bamushakira muri ya minsi mikuru bati “Mbese wa wundi ari he?”
12Abantu bamugira impaka cyane, bamwe bati “Ni umuntu mwiza”, abandi bati “Oya, ayobya abantu.” 13Ariko ntihagira umuvuga ku mugaragaro, kuko batinyaga Abayuda.
Yesu ajya i Yerusalemu mu minsi mikuru y'Ingando
14Iminsi mikuru igeze hagati, Yesu azamuka ajya mu rusengero arigisha. 15Abayuda baratangara bati “Uyu yakuye hehe ubu bwenge ko atigishijwe?”
16Yesu arabasubiza ati “Ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby'Iyantumye. 17Umuntu nashaka gukora ibyo Ikunda, azamenya ibyo nigisha ko byavuye ku Mana, cyangwa yuko mbivuga ku bwanjye. 18Uvuga ibye ubwe aba yishakiye icyubahiro, ariko ushakira Iyamutumye icyubahiro uwo ni we w'ukuri, gukiranirwa ntikuri muri we. 19Mbese Mose ntiyabahaye amategeko? Ariko muri mwe nta wuyumvira. Murashakira iki kunyica?”
20Abantu baramusubiza bati “Ufite dayimoni. Ni nde ushaka kukwica?”
21Yesu arabasubiza ati “Nakoze umurimo umwe, namwe mwese murawutangarira. 22#Itang 17.10; Lewi 12.3 Mose yabahaye umuhango wo gukeba, (icyakora ntiwakomotse kuri Mose, ahubwo wakomotse kuri ba sokuruza banyu), ndetse mukeba abantu no ku isabato. 23#Yoh 5.9 Ubwo umuntu akebwa ku isabato ngo amategeko ya Mose atazirurwa, none kuki mundakarira kuko nakijije umubiri w'umuntu wose ku isabato? 24Mwe guca imanza ku bigaragara gusa, ahubwo muce imanza z'ukuri.”
Abafarisayo bapfa Yesu, batuma abasirikare kumufata
25Nuko bamwe mu b'i Yerusalemu barabazanya bati “Uwo bashaka kwica si uyu? 26Nyamara dore aravugira ku mugaragaro ko ari nta cyo bamugira! Mbese harya, ni ukuri koko abakuru bacu bemeye ko uyu ari we Kristo? 27Uyu tuzi aho yaturutse, ariko Kristo naza nta wuzamenya aho yaturutse.”
28Nuko Yesu avuga cyane yigishiriza mu rusengero ati “Jyewe muranzi n'aho naturutse murahazi, ariko sinaje ku bwanjye, ahubwo Iyantumye ni iy'ukuri, iyo mutazi. 29Nyamara jyewe ndayizi kuko navuye kuri yo, kandi ari yo yantumye.”
30Nuko bashaka kumufata ariko ntihagira ubihangara, kuko igihe cye cyari kitarasohora. 31Nuko abantu benshi mu bahateraniye baramwizera bati “Harya Kristo naza, mugira ngo azakora ibimenyetso byinshi biruta ibyo uyu yakoze?”
32Abafarisayo bumva ibyo rubanda bamuvugira mu byongorerano, nuko abatambyi bakuru n'Abafarisayo batuma abasirikare ngo bamufate.
33Yesu aherako aravuga ati “Hasigaye umwanya muto nkiri kumwe namwe, hanyuma nkajya ku wantumye. 34Muzanshaka mwe kumbona, kandi aho nzaba ndi ntimubasha kujyayo.”
35Nuko Abayuda baravugana bati “Mbese uyu agiye kujya he, aho tutazamubona? Aho ntagiye kujya mu batataniye mu Bagiriki akaba ari bo yigisha? 36Iryo jambo avuze ni iriki ngo ‘Muzanshaka mwe kumbona’, kandi ngo ‘Aho nzaba ndi ntimubasha kujyayo?’ ”
Imigezi y'amazi y'ubugingo
37 # Lewi 23.36 Nuko ku munsi uheruka w'iyo minsi mikuru, ari wo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati “Umuntu nagira inyota aze aho ndi anywe. 38#Ezek 47.1; Zek 14.8 Unyizera, imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk'uko ibyanditswe bivuga.” 39Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa, ariko ubwo Umwuka yari ataraza kuko Yesu yari atarahabwa ubwiza bwe.
40Bamwe muri rubanda bumvise ayo magambo baravuga bati “Ni ukuri uyu ni we wa muhanuzi.”
41Abandi bati “Uyu ni we Kristo.” Ariko abandi bati “Mbese Kristo aturuka i Galilaya? 42#2 Sam 7.12; Mika 5.1 Ibyanditswe ntibivuga ngo Kristo azakomoka mu rubyaro rwa Dawidi, aturuke i Betelehemu, ikirorero Dawidi yarimo?” 43Nuko abantu baramupfa. 44Bamwe muri bo bashaka kumufata ariko ntihagira n'umukoza urutoki.
Nikodemo avugira Yesu imbere y'Abafarisayo
45Nuko ba basirikare basubira ku batambyi bakuru n'Abafarisayo. Na bo barababaza bati “Mubujijwe n'iki kumuzana?”
46Abasirikare barabasubiza bati “Yemwe, ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we.”
47Abafarisayo barabasubiza bati “Mbese namwe mwayobejwe? 48Hari umuntu n'umwe wo mu bakuru cyangwa mu Bafarisayo wamwizeye? 49Ariko abo bantu batazi amategeko baravumwe.”
50 # Yoh 3.1-2 Nikodemo, wa wundi wigeze gusanga Yesu kera, kandi wari umwe wo muri bo arababaza ati 51“Mbese amategeko yacu acira umuntu urubanza, batabanje kumwumva no kumenya ibyo yakoze?”
52Baramusubiza bati “Mbega nawe waturutse i Galilaya? Irebere mu byanditswe, urasanga ko nta muhanuzi uturuka i Galilaya.”
[ 53Barataha, umuntu wese ajya iwe.

Currently Selected:

Yohana 7: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy